Ak'abanyereza inyongeramusaruro kashobotse,61 bamaze gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva umwaka ushize abaturage basaga 61 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza inyongeramusaruro, bakajya kuzigurisha no mu bihugu by'abaturanyi.

Mu mirima hirya no hino abahinzi barangije gutera imbuto z'ubwoko butandukanye, hamwe byamaze kumera ku buryo bagiye kugera mu gihe cyo kubagara.

Gusa hari abandi bagitera imbuto, hari abavuga ko bategereje kubona inyongeramusaruro barazibura hakaba n'abazihawe bahabwa izitujuje ubuzirange, bafata icyemezo cyo gutera imbuto bari barahunitse ku buryo batazabona umusaruro bari biteze.

Abatuye mu Turere duhana imbibe n'imipaka bo ntibahwema kugaraza ko izi nyongeramusaruro zijya gucuruzwa mu bihugu by'abaturanyi.

Abatungwa agatoki ni abacuruzi b'inyongeramusaruro bazwi nk'abagrodealer.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yavuze ko kuva umwaka ushize hari abamaze gufatirwa mu cyuho banyereza izi nyongeramusaruro.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yavuze ko kuba inyongeramusaruro zitangwa na leta zitagera ku muhinzi uko byagenwe biri mu bituma igihugu cyitihaza ku musaruro bikagira ingaruka ku baturage ibi bikaba bitakwihaganirwa.

Buri mwaka leta itanga amafaranga asaga miliyari 35 Frw muri gahunda yo kunganira abaturage ku bijyanye n'imbuto n'ifumbire.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko abaturage bagerwaho n'imbuto y'indobanure mu gihugu hose ari 37% mu gihe umusaruro uboneka kuri hegitari ukiri kuri 4%.

The post Ak'abanyereza inyongeramusaruro kashobotse,61 bamaze gutabwa muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/10/09/akabanyereza-inyongeramusaruro-kashobotse61-bamaze-gutabwa-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akabanyereza-inyongeramusaruro-kashobotse61-bamaze-gutabwa-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)