Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yanenze bikomeye abasifuzi bo mu Rwanda by'umwihariko, Uwikunda Samuel, nyuma yo kumuha ikarita itukura mu mukino usoza iy'Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona ikipe ye yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0.
Mu kiganiro n'abanyamakuru,uyu mugereki warakaye cyane yise abasifuzi bo mu Rwanda abiyemezi n'andi mazina abapfobya.
Abajijwe icyo Uwikunda yamuhoye, yavuze ko umusifuzi yaje amubwira ngo azibe (aceceke), undi yamusubiza agahita amuha ikarita itukura.