Umukinnyi wa filime w'umunyamerika Al Pacino w'imyaka 83 ukundana na Producer Noor Alfallah w'imyaka 29, yakuyeho urujijo ku bihuha byavugwaga ku rukundo rwabo ko bari mu nzira zo gusesa umubano.
Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukinnyi wa filime Al Pacino na Noor Alfallah basohokanye muri Resitora iherereye mu Butariyani, bishimiye umunyenga w'urukundo barimo.
Ibihuha byo gutandukana kwabo byakwirakwijwe nyuma y'uko Noor Afallah agaragaye yasohokanye na Prince Alexander Von Fürstenberg ushinzwe ishoramari rya Ranger Global Advisors. Gusohoka kwabo kwateje ibihuha bivuga ko Noor yaba agiye gutandukana na Al Pacino.
Aba bombi bibarutse umwana tariki ya 6 Kamena 2023 bamwita Roman Alfallah Pacino, gusa bitangazwa ko Al Pacino yihutiye gukoresha ikizamini cya ADN kugira ngo amenye niba umwana ari uwe by'ukuri.
Bitewe nuko Al Pacino atifuzaga kubyara, byatumye Noor amuhisha ko yasamye inda ye, abishyira ahagaragara nyuma y'ibyumweru 11. Umubano wabo wavuzweho byinshi birimo no kuba Al Pacino arusha Noor imyaka myinshi 54.
Al Pacino afite umukobwa wujuje imyaka 30 yabyaranye na Coach Jan Tarrant n'abana b'impanga bafite imyaka 18 yabyaranye na Beverly D'Angelo. Yavuzwe ko ari mu rukundo n'umugore ungana n'abana abyaye ariwe Noor w'imyaka 29.
Al Pacino na Noor binjiye mu rukundo muri 2020 igihe cya Covid19 muri Lockdown. Nyuma yo gusohokana bakagaragaza amashusho y'urukundo rwabo, bakuyeho urujijo ku byavuzwe byose, bahamya ko bagikundanye kandi ko ibihuha byabavuzweho bidateze guhungabanya umubano wabo nk'uko bitangzwa n'ibinyamakuru birimo Hindustan Times.
Al Pacino na Noor Alfallah bibarutse umwana nyuma yo kuvugwa ko badakwiranye mu rukundo kubera imyaka
Al Pacino yihebeye Noor Alfallah ungana n'abana abyaye
Al Pacino yakoresheje ikizamini cya DNA kugirango yemeze ko umwana wa Noor ari uwe