Amafoto – Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye ibyamamare  byitabiriye ibirori bya 'Trace Awards and Festival 2023', byari bimaze iminsi bibera mu mujyi wa Kigali abizeza ko u Rwanda ari mu rugo kuko rwiteguye kubakira isaha iyo ari yo yose.

Uku guhura kwabereye muri Village Urugwiro nyuma y'igihe gito hatanzwe ibihembo ku bahanzi b'abanyafurika bitwaye neza, ni ibihembo byari byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023.

Ni ibihembo byitabiriwe n'ibyamamare bikomeye ndetse byanatahanye ibihembo mu byiciro bitandukanye byari byateguwe na Trace.

Aba bahunzi bahanzi bahuye n'umukuru w'igihugu bari barangajwe imbere na Olivier Laouchez, uyu akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Trace Group.

Mu mashusho yagiye hanze, umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo, Nomcebo Zikode yagaragaye aririmbira Perezida Kagame indirimbo ye yitwa 'Jerusalema' iri mu zakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.

Aba bahanzi kandi bifurije Perezida Kagame isabukuru y'amavuko nziza, nubwo bahuye habura umunsi umwe ngo ibe kuko ku wa 23 Ukwakira aribwo Umukuru w'Igihugu azuzuza imyaka 66.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri aba bahanzi yabashimiye kuba barafashe umwanya wabo baza mu Rwanda.

Ati 'Ndabashimira kuba mwafashe umwanya wanyu, mugashyira ku ruhande ibindi byose mwakoraga cyangwa mwashoboraga gukora ahandi hantu aho ariho hose ku Isi, hari ahantu mujya, hari ibyo mukora ariko mwabashije gushaka umwanya muza hano kuri uyu munsi w'ingirakamaro kuri mwe no kuri twe.'

Yakomeje ashimira abateguye iki gikorwa, baba ari abateguye ibi bihembo ndetse n'ababyegukanye.

Perezida Kagame yabwiye aba banyamuziki ko u Rwanda rwiteguye kubakira.

Ati 'Ndashaka kubizeza ko hano ari mu rugo, ndabizi ko abantu bose bari hano abenshi bafite ahantu bita mu rugo kandi ibyo ni ibintu byiza ariko aha mushobora kuhabona nko mu rugo ha kabiri. Ku badafite mu rugo ntekereza ko ari bake nubwo nzi ko bashobora kuba bahari, mpereye ku nkuru yanjye bwite nabayeho imyaka 30 y'ubuzima bwanjye ntagira mu rugo, ibyo byanyigishije agaciro ko kugira ahantu wita mu rugo. Niyo mpamvu ndi kuvuga ngo uwo ari we wese ushaka ko aha haba mu rugo ha kabiri cyangwa mu rugo ahawe ikaze.'

Perezida Kagame yijeje ubufasha mu bikorwa byo kwagura uruganda rw'ubuhanzi.

Ibi bihembo by'Ikigo Trace Group gifite televiziyo zikomeye ku ruhando mpuzamahanga zizwiho guteza imbere umuziki, byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho abahanzi bakomeye muri Afurika no hanze yaho bari bateraniye muri BK Arena ahabereye ibi birori.

Abahanzi bafite amazina mu bihugu hafi ya byose bya Afurika no hanze yayo banyuze ku rubyiniro bashimisha abitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibi bihembo.

Abaririmbye barimo abo mu Rwanda nka Bruce Melodie, Bwiza na Chriss Eazy mu gihe abaturutse hirya no hino banyuze ku rubyiniro barimo Diamond Platnumz, Davido, Yemi Alade, Mr Eazi n'abandi.

The post Amafoto â€" Perezida Paul Kagame yakiriye bamwe mu byamamare byitabiriye Trace Awards yabereye i Kigali appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-yakiriye-bamwe-mu-byamamare-byitabiriye-trace-awards-yabereye-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-yakiriye-bamwe-mu-byamamare-byitabiriye-trace-awards-yabereye-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)