Amarira yarize Imana yamwumvise! Gasogi United yahaye ikaze umwana wanyanganyijwe umwanya muri Bayern #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Gasogi United y'umuherwe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yahaye ikaze Iranzi Cendric wagaragaje ko yanyanganyijwe umwanya we mu irero rya Bayern Munich yafunguye mu Rwanda.

Ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2023 nibwo Iranzi Cedric binyuze muri Fine FM yagaragaje akarangane yakorewe bituma abura umwanya we.

Iranzi yavuze ko yari mu bana 100 bakoze igeragezwa rya nyuma ryo kujya mu irerero rya Bayern Munich, yagize amahirwe aza muri 43 bagomba guhita bajya muri iri rerero baniga.

Bagenzi be barahamagawe ndetse banatangira amashuri n'imyitozo ariko we ntiyahamagarwa, yagiye kubaza abwirwa ko basanze mu kigo cy'igihugu cy'Indangamuntu (NIDA) afitemo imyirondoro ibiri itandukanye.

Bamubwiye ko basanze hamwe bavuga ko yavutse 2009 ahandi 2011, gusa we yemeza ko yavutse muri 2011 aho abifashijwemo na mushiki we babana w'imyaka 18 ari na we umurera, batuye Bumbogo muri Gasabo, bagiye kuri NIDA bahabwa icyangombwa cy'uko yavutse muri 2011 gusa kigaragaza ko cyatangiwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mareba, akijyanye kuri FERWAFA nabwo baracyanga.

Nyuma yo kumva agahinda ke, KNC yahise avuga ko uwo mwana amuhaye ikaze mu irerero rya Gasogi United, yaza agasanga abandi ndetse na we akajya mu ishuri akiga nk'abandi.

Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, kumugaragaro nibwo KNC yakiriye uyu mwana ukina mu izamu, akaba yari kumwe n'umutoza w'abanyezamu ba Gasogi United Maniraguha Jean Claude na Khan Uwineza ukuriye siporo mu kigo cya APAER aho abana bo mu irerero rya Gasogi United biga na Cedric akaba ari ho aziga.

Uyu munsi Perezida wa @gasogi_united #KNC @imfurayiwacu yakiriye #IRANZI Cedric,amuha ibikoresho by'ibanze by'imyotozo.
Yakiriwe muri Gasogi kandi n'Umutoza mukuru w'abanyezamu J Claude MANIRAGUHA ndetse n'uhagarariye Sport muri Apaer Khan Uwineza.Uyu mwana yahise anjya ku ishuli pic.twitter.com/gfLgjYJqCo

â€" Gasogi United FC (@gasogi_united) October 18, 2023

KNC yamwikiriye mu irerero rye
Maniraguha utoza abanyezamu ba Gasogi United
Khan ukuriye Siporo muri APAER, bari kumwe na mushiki wa Cedric
Imana yumvise amarira yasutse



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarira-yarize-imana-yamwumvise-gasogi-united-yahaye-ikaze-umwana-wanyanganyijwe-umwanya-muri-bayern

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)