Hari bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyamirembe mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, bavuga ko amashusho y'urukozasoni yerekanwa mu nzu zihishe rimwe na rimwe zikora nk'utubari, ndetse no muri telefone ngendanwa, akomeje gusenya ingo agashora n'urubyiruko mu busambanyi.
Umubyeyi witwa Mukansengirora Alphonsine wo muri ako gace, avuga ko hari abagore n'abagabo batunze amashusho y'urukozasoni muri telefone zabo, cyangwa bakaba bafite ahantu mu nzu zihishe bayarebera, bigatuma abarebanye bishora mu busambanyi bikarangira ingo zisenyutse.
Yagize ati 'Abagabo barayafite, abagore turayafite ayo mafilime y'urukozasoni, umugabo arajyana n'umugore runaka bakareba ayo mafilime hari n'inzu yerekanirwamo. Umugore uri kumwe n'umugabo utari uwe, bakayareba, bakanywa bakishimisha, bikarangira babishyize mu bikorwa (Theory na Pratique).'
Avuga kandi ko ingaruka zabyo ari uko ingo zabo zirimo gusenyuka, kubera ubusambanyi bukururwa n'ayo mashusho.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko aberekana ayo mashusho babikorera ahantu hihishe, ku buryo kuhamenya bigorana ariko bamenye amakuru bahana ababikora mu gihe bayereka abantu batarageza imyaka y'ubukure.
Naho abayarebera kuri telefone, abagira inama zo kuyirinda kuko yangiza imitekerereze akaba yatuma abantu bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.