Amatariki ya Tour du Rwanda 2024 yamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryamaze gutangaza amatariki ya Tour du Rwanda 2024 aho izaba muri Gashyantare.

Iri siganwa rizaba rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga rikazaba ari inshuro ya 6 rigiye ku rwego rwa 2.1.

Tour du Rwanda, isiganwa rizenguruka igihugu riteganyijwe kuzaba guhera tariki ya 18 kugeza tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Rizaba mbere y'uko u Rwanda muri 2025 rwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare nk'uko byemejwe muri Nzeri 2021.

Umunyarwanda aheruka kwegukana Tour du Rwanda muri 2018 ubwo yatwarwaga na Mugisha Samuel, ryari rikiri ku rwego rwa 2.2.

Kuva 2019 iri siganwa rigiye ku rwego rwa 2.1 nta munyarwanda n'umwe urabasha kuryegukana.

Umunyarwanda wabashije kwitwara neza kuva rigiye kuri 2.1, ni Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ya 2020 yegukanywe n'umunya-Eritrea, Natnael Tesfatsion.

Tour du Rwanda iheruka ikaba yaregukanywe n'Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani.

Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amatariki-ya-tour-du-rwanda-2024-yamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)