APR FC na Rayon Sports zaguye miswi ya 0-0 mu mukino w'umunsi wa 9 – Uko imikino yose yarangiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga imikino y'umunsi wa 9 wa shampiyona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo, ikipe ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda zuzuye, aya makipe yombi akaba yari ategerejwe n'abatari bake bakunda ruhaho Nyarwanda.

Uyu mukino wagiye kuba amakipe APR FC ihagaze neza kuko yari ku mwanya wa kabiri naho Rayon Sport yo yari ku mwanya gatandatu.

Uyu mukino ukaba wakiniwe hagati cyane kuko ntakipe n'imwe yagize amahirwe yo kureba mu izamu kenshi ngo bibe byatanga igitego.


Wari umukino ugiye kuba ikipe ya APR FC iheruka gutsindwa na Rayon Sports mu mikino itatu iheruka kubahuza.

Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa, wagaragayemo abakinnyi b'anyamahanga ku ruhande rw'ikipe y'ingabo z'igihugu akaba aribwo bwa mbere mu myaka isaga 11 iyi kipe idakoresha abanyamahanga.

Usibye uyu mukino wabaye uyu munsi, dore uko indi yakinwe ku munsi wa 9 yagenze:

Gorilla FC 2-3 Marine FC

Kiyovu SC 6-1 Etoile de l'Est

Police FC 1-0 Gasogi United

Mukura VS 2-1 Etincelles FC

Bugesera FC 2-2 Amagaju FC

APR FC 0-0 Rayon Sports

Sunrise FC 0-1 Muhazi United

Musanze FC 1-0 AS Kigali

The post APR FC na Rayon Sports zaguye miswi ya 0-0 mu mukino w'umunsi wa 9 â€" Uko imikino yose yarangiye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-rayon-sports-zaguye-miswi-ya-0-0-mu-mukino-wumunsi-wa-9-uko-imikino-yose-yarangiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-rayon-sports-zaguye-miswi-ya-0-0-mu-mukino-wumunsi-wa-9-uko-imikino-yose-yarangiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)