APR FC vs Rayon Sports: 11 beza amakipe yose ateranyije, abakinnyi bo kwitega (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura iminsi mike APR FC ikakira Rayon Sports mu mukino uba ushobora gusiga umutoza umwe yirukanywe mu gihe undi aba asingizwa.

Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ni umukino amakipe yombi azakina afite abakinnyi bayo bose uretse APR FC ishobora kuzaba idafite Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman umaze iminsi akirutse Malaria akaba ataragaruka neza.

Ku ruhande rwa Rayon Sports kugeza ubu nayo umukinnyi ushidikanywaho ufite ikibazo ni myugariro Nsabimana Aimable.

APR FC izaba iri ku gitutu cyinshi idashaka gutsindwa uyu mukino w'abakeba inshuro 4 zikurikiranya kuko imikino 3 iheruka Rayon Sports yayitsinze yose.

Abakinnyi bo kwitega ku mpande zombi

Ku ruhande rwa Rayon Sports izaba yasuye, ubwugarizi bwayo buzaba bufite akazi ko guhoza ijisho kuri rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma kuko ni umukinnyi umaze kugaragaza ko amahirwe abonye yose mu rubuga rw'amahina atayapfusha ubusa.

Mbaoma akaba amaze imikino 4 yikurikiranya atsinda, aho muri iyo mikino 4 ya shampiyona iheruka yatsinzemo ibitego 5.

Ubwugarizi bwa Rayon Sports bufite akazi ko gufata Mbaoma

Ikindi kandi niba hari ikintu umutoza wa Rayon Sports agomba kwigaho, ni ukureba uburyo babuza Omborenga Fitina kuzamuka cyane, nubwo akina ku ruhande rw'iburyo yugarira ariko na none ni umukinnyi uzamuka cyane ndetse akenshi imipira ye ahinduye imbere y'izamu iba ari ikibazo gikomeye ku ikipe bahanganye.

Omborenga Fitina ni umwe mu bakinnyi bagira uruhare mu kubaka ibitego bya APR FC

APR FC izaba yakiriye umukino, ifite akazi gakomeye cyane ko gufata umunya-DR Congo, Heritier Nzinga Luvumbu kuko ni we umukino wa Rayon Sports wubakiyeho.

Mu mukino uheruka yitsindiye Sunrise FC ibitego 3 n'amashoti arenga 10 yateye mu izamu.

Ni umukinnyi 80% y'ibitego Rayon Sports itsinda aba yabigizemo uruhare, bivuze ko abakinnyi bo hagati ba APR FC bayobowe n'Umugande, Taddeo Lwanga bafite akazi gakomeye ko kumubuza gukina.

Ikindi bakirinda gukorera amakosa hafi y'izamu kuko na none Luvumbu ni umukinnyi uzwiho gutera imipira y'imiterekano.

APR FC irasabwa kudakura ijisho kuri Luvumbu

Aruna Moussa Madjaliwa, ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati w'Umurundi, uyu na we afatiye runini Rayon Sports, arinda ubwugarizi bwe kwinjirirwa cyane n'ikipe bahanganye, APR FC birayisaba amayeri akomeye cyane kugira ngo izarushe Rayon Sports mu kibuga hagati.

Aruna Moussa Madjaliwa azatanga akazi gakomeye hagati mu kibuga

Undi mukinnyi witezwe abakinnyi ba APR FC basabwa guhozaho ijisho, ni Umugande Joackiam Ojera usatira anyuze ku mpande, afite umuvuduko mwinshi kandi azi no gutsinda, ni umukinnyi bisaba guhozaho ijisho.

Ojera ni undi mukinnyi APR FC ikwiye kwitondera

Umutoza wa APR FC akwiye kuva ku izima....

Umufaransa Thierry Froger amaze gutoza APR FC imikino irenga 10 y'amarushanwa ariko ntabwo arabona 11 be, buri mukino aba yahinduye ikipe.

Ikindi anengwa ni ukudakinisha myugariro, Salomon Banga Bindjeme ukomoka muri Cameroun, ni umukinnyi w'umuhanga ariko gukandagira mu kibuga ni ikibazo, ahubwo yizirika kuri Yunusu Nshimiyimana benshi bahamya ko akora amakosa menshi. Abantu babona akwiye kuva ku izima agakinisha Clement na Bindjeme.

Salomon Banga Bindjeme abakunzi ba APR FC bashaka kumubona yabanjemo kuri Derby

Umutoza wa Rayon Sports na we akwiye kunywa umuti usharira

Mohammed Wade, umunya-Maurtania wasigaranye Rayon Sports by'agatehanyo, afite akazi ko kuganiriza kapiteni we, Rwatubyaye Abdul akamenya neza ko yiteguye uyu mukino kuko amaze iminsi akora amakosa menshi ashobora gushyira ikipe ahabi, yasanga ari na ngombwa akaba yanywa ikinini gisharira akamukuramo akahakinisha Ngendahimana Eric cyangwa Nsabimana Aimable mu gihe yaba yarakize.

Rwatubyaye Abdul arasabwa kuba yiteguye cyane uyu mukino

Iyo urebye abakinnyi amakipe yombi afite, nk'uko twifashishije bamwe mu basesenguzi bakaba n'abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda, ukoze 11 bihuje, APR FC niyo ifitemo abakinnyi benshi aho ari 7 mu gihe Rayon Sports ari 4.

11 Bihuje...

Umunyezamu: Pavelh Ndzila (APR FC)

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Salomon Banga Bindjeme (APR FC), Niyigena Clement (APR FC)

Abakina Hagati: Aruna Moussa Madjaliwa (Rayon Sports), Nshimirimana Ismaïl Pitchou (APR FC) na Mvuyekure Emmanuel (Rayon Sports)

Ba Rutahizamu: Joackiam Ojera (Rayon Sports), Heritier Nzinga Luvumbu (Rayon Sports) na Victor Mbaoma (APR FC)

11 amakipe yombi yihuje



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-vs-rayon-sports-11-beza-amakipe-yose-ateranyije-abakinnyi-bo-kwitega-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)