APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by'agateganyo, uko indi mikino ikinwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yakinaga na Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium.

Wari umukino w'umunsi wa Karindwi wa shampiyona y'u Rwanda warangiye ikipe y'ingabo z'igihugu yegukanye amanota 3 itsinze igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wakiniwe hagati mu kibuga cyane kuva utangiye kugeza urangiye ubwo Victor Mbaoma Chukuwemeka yaboneraga itsinzi APR FC ku munota wa 95 w'umukino.

Gutsinda uyu mukino kwa APR FC, byatumye ifata umwanya wa mbere w'agateganyo kuko kugeza ubu ikurikiwe na Musanze FC irushwa inota rimwe, kuko APR ifite amanota 14.

Kugeza ubu hari amakipe amaze gukina imikino yose ya shampiyona uko ari itandatu ariko nka APR FC, Rayon Sports, Police na Sunrise yo ari inyuma ho umukino umwe.

Usibye uyu mukino waraye ubaye, indi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatandatu no ku cyumweru.

Imikino ikinwa kuri uyu wa Gatandatu:

Bugesera FC vs Gorilla FC

Gasogi United vs Amagaju FC

Kiyovu SC vs Marines FC

Sunrise FC vs Etincelles FC

Ku cyumweru tariki ya 15/10/2023:

AS Kigali vs Police FC

Musanze FC vs Rayon Sports

Etoile de l'Est vs Muhazi United

The post APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by'agateganyo, uko indi mikino ikinwa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-mukura-vs-1-0-ifata-umwanya-wa-mbere-byagateganyo-uko-indi-mikino-ikinwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-mukura-vs-1-0-ifata-umwanya-wa-mbere-byagateganyo-uko-indi-mikino-ikinwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)