Bushali uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba mu bitaramo by'Iserukiramuco rya Nyege Nyege bitegerejwe kubera ahitwa i Jinja muri Uganda.
Ibi bitaramo bitegerejwe ku wa 9-12 Ugushyingo 2023 mu Mujyi wa Jinja. Uretse Bushali uzaba yaturutse i Kigali ari umwe, byitezwe ko abandi bahanzi bazitabira barimo Eddy Kenzo, A Pass, DJ Alisha n'abandi benshi.
Bushali agiye gutaramira muri Nyege Nyege nyuma yo gutumirwa mu cya The Ben cyabereye i Burundi ku wa 1 Ukwakira 2023 nubwo atabashije kuhataramira kubera amasaha yari yafashe abagiteguye.
Umwaka ushize iri serukiramuco ryabaye nta nkuru kuko bamwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko ya Uganda bari basabye ko ryahagarikwa bitewe n'ibikorwa by'urukozasoni bavuga ko biberamo.
Icyo gihe abadepite bamwe bazamuye amajwi basaba ko iri serukiramuco ritakomeza, barishinja kwamamaza imico mibi irimo ubutinganyi n'ubusambanyi.
Nyuma y'impaka zikomeye, Minisitiri w'Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yemeye ko ibi birori bikomeza ariko hagashyirwaho amabwiriza agomba kubahirizwa ku bazitabira iri serukiramuco.