Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari bimenyerewe mu basirikari b'amapeti adakanganye muri FARDC, binubira uburyo igisirikari cyabo kitagira icyerekezo, bigatuma bitwara nk'amabandi cyangwa abagize umutwe w'iterabwoba.

Ubu noneho byatangiye no kumvikana mu ba jenerali, basanga imiyoborere ya Kongo nta handi iganisha uretse koreka igihugu.

Urugero rwa hafi ni urwa Gen. Gabriel Amisi uzwi ku izina rya 'Tango Four', akaba yeruye avuga ko urebye imyitwarire ya FARDC, haba ku rugamba, haba no mu mibanire yayo n'abaturage, ngo aterwa ipfunwe no kwitwa umusirikari wa Kongo.

Ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki 27/10/2023 yari mu nama n'abandi basirikari bakuru mu mujyi wa Lubumbashi, Gen. Tango Four yagize ati:'Mwe mwumva mudafite ikimwaro cyo kuba abasirikari b'iki gihugu? Njyewe iyo ndi i Kinshasa sinkirirwa nambara uniform kuko bintera ipfunwe'.

Gen. Gabriel Amisi'Tango Four' ni umwe mu basirikari bafite ibigwi muri FARDC, kuko yagiye agira imyanya ikomeye mu ngabo za Kongo, harimo no kuyobora uduce tw'imirwano mu ntambara zinyuranye. Ubu ni Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, (Inspector General). Abazi neza Gen Tango Four bahamya ko atishimiye itonesha mu gisirikari cya Kongo, aho Perezida Tshisekedi ngo azamura mu ntera abo ashaka, agapyinagaza abo ashaka, agendeye ku cyenewabo, irondakoko n'irondakarere.

Urugero ruvugwa ni urwa Gen. Christian Tchiwewe wahawe amapeti 3 akomeye cyane mu gihe cy'imyaka 3 gusa, kandi ngo nta gikorwa na mba cy'ubutwari yagaragaje.

Ikindi bivugwa ko cyarakaje abajenerali benshi, cyane cyane abakoranye na Perezida Joseph Kabila, ni uburyo Tshisekedi yafunguye Col. Eddy Kapend wari warakatiwe gufungwa burundu kubera iruhare rwe mu iyicwa rya Laurent Désiré Kabila, ndetse Tshisekedi akamugira'Jenerali' uyobora ingabo mu gace Kabila akomokamo!

Uwitwa Gen. John Numbi (bitazwi neza aho aherereye), nawe aherutse guha gasopo Tshisekedi, amubwira ko natareba neza imikorere ye izamushyira mu y'abagabo.

Nyuma y'amagambo ya Gen Numbi , Perezida Tshisekedi yaranzwe no guhuzagurika, azamura mu ntera bamwe mu basirikari bakuru, ari nko kubagusha neza kuko akeka ko bashobora kumuhirika ku butegetsi.

The post Bamwe mu Bajenerali muri Kongo Batangiye Kwerurira Tshisekedi Ko Barambiwe Imiyoborere ye Igihe Kurimbura Igihugu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bajenerali-muri-kongo-batangiye-kwerurira-tshisekedi-ko-barambiwe-imiyoborere-ye-igihe-kurimbura-igihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-bajenerali-muri-kongo-batangiye-kwerurira-tshisekedi-ko-barambiwe-imiyoborere-ye-igihe-kurimbura-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)