Bamwifurije isabukuru yamavuko! Perezida Kag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023, ko Perezida Kagame yakiriye abatwaye ibikombe muri Trace Awards bari kumwe n'Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.

Ibihembo bya Trace Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye muri BK Arena.

Ni ubwa mbere byari bitangiwe mu Rwanda. Byatanzwe hizihizwa imyaka 20 ishize Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi.

Ni amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda, kuko ari ubwa mbere ibikomerezwa mu muziki w'Afurika bari bateraniye i Kigali. Kuva kuri Diamond kugera ku muhanzi wo mu birwa bya Mayotte byo mu Bufaransa.

Amashusho yagiye hanze agaragaza umuhanzikazi Nomcebo wo muri Afurika y'Epfo aririmba indirimbo ye yamamaye yise 'Jerusalema' ari nako Perezida Kagame acinya akadiho. Uyu muhanzikazi yaririmbaga asaba bagenzi be gufatanya nawe.

Ajya gusoza iyi ndirimbo, yavuze ko azi neza ko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, ari bwo Perezida Kagame azizihiza isabukuru y'amavuko. Nk'abimutsamuye, baririmbiye hamwe bifuriza Perezida Kagame isabukuru y'amavuko, azaba yizihiza isabukuru y'imyaka 66.

Ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 65 y'amavuko, Madamu Jeannette Kagame yanditse avuga ko 'Buri gihe bimbera umugisha kwizihiza isabukuru yawe y'amavuko Paul Kagame, Isabukuru muyobozi mwiza, Umubyeyi, sekuru w'abuzukuru bacu, ukaba n'umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho. Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!'

Mu mashusho Village Urugwiro yashyize hanze, kandi hagaragaramo umunyamideli witwa Maria Borges wo muri Angola wafatanyije n'umuziki D'Banj kuyobora itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards. Hanasohotse ifoto y'umuhanzikazi Bwiza ari kumwe na Perezida Kagame.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y'Abaminisitiri yateraniriye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira ibi bihembo hamwe n'iserukiramuco rijyanye nabyo.

Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n'amasezerano Inama y'Abaminisitiri yemeje ugira uti 'Amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry'ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n'iserukiramuco ry'ibikorwa bitandukanye.'

Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.

Umuyobozi wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse gutangaza ko inzitizi zituma umuhanzi atagera ku rwego rwiza zikwiye gukurwaho.

Ati 'Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku Isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."

Bamwe mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:

Abanya-Nigeria Davido na Rema ni bo begukanye ibihembo byinshi muri Trace Awards 2023. Buri wese yegukanye ibihembo bibiri.

1.Davido yegukanye igihembo cya 'Best Male Artist' ndetse n'icya "Best Global Africa Artist'' abicyesha indirimbo 'Unavailable' yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika

2.Rema yegukanye igihembo cya "Best Global Africa Artist'' n'icya " Song of the year" abikesheje 'Calm Down'.

3. Bruce Melodie yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza w'Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).

4. Mr Eazi, yahawe igihembo cyiswe "Change Maker Award".

5. 2 Face Idibia '2Baba' yashimiwe nk'umuhanzi w'ibihe byose.

6. Fally Ipupa (DRC) yahawe igihembo cya "Best Live".

7. Ludmilla yahawe igihembo cya "Best Artist -Brazil''.

8. Robot Boii (South Africa) yahembwe nk'Umubyinnyi Mwiza.

9. Lisandro Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya 'Best Artist Africa â€" Lusophone'.

10. Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy'Umuhanzi Mushya w'Umwaka (Best New Artist).

11. Unavailable' ya Davido na Musa Keys yahembwe nk'Indirimbo Nziza yahuje abahanzi "Best Collaboration."

12. Nomcebo Zikode uzwi mu ndirimbo "Jerusalema" yahawe igikombe cya "Best Global Africa Artist''.

13. Asake (Nigeria) yahembwe nk'Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika "Best Artist Africa - Anglophone".

14. Rutshelle Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes "Best Artist - The Caribbean".

15. Goulam wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya "Best Artist -Indian Ocean"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135717/bamwifurije-isabukuru-yamavuko-perezida-kagame-yakiriye-abahize-abandi-muri-trace-awards-135717.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)