Bari bagiye kwangiza ubuzima bw'abatuye i Kigali - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego z'umutekano ahazwi nka Nyabugogo zafashe litiro 1600 z'inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge.

Izi nzoga zafashwe mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 5 Ukwakira 2023, mu mukwabo wakorewe mu Kagali ka Nyabugogo n'inzego z'umutekano zirimo DASSO n'abanyerondo bo muri aka gace.

Izi litiro 1600 z'inkorano ndetse zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu ngo eshatu z'abaturage batandukanye aho hari ahafatiwe litiro 370, 430 n'ahasanzwe 800.

Izi nzoga zikimara gufatwa zahise zimenwa, ibikoresho zarimo bijyanwa ku Kagari ka Nyabugogo mu gihe ba nyirazo bo bahise batabwa muri yombi



Source : https://yegob.rw/bari-bagiye-kwangiza-ubuzima-bwabatuye-i-kigali/?utm_source=rss=rss=bari-bagiye-kwangiza-ubuzima-bwabatuye-i-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)