Benengango bamukozemo akazi! Telefone ya The Ben yibwe n'abantu baguze itike ya million 10 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ku izina ry'ubuhanzi ubwo yarari mu gikorwa cyo guhura no gusuhuza abakunzi be mu mujyi wa Bujumbura, yaraye ahibiwe telephone.

Nk'uko Ikinyamakuru Jimbere kibitangaza, kivuga ko ubwo The ben yari agiye ku rubyiniro yasize telephone ye ku meza aho yari yicaye yagaruka akayibura.

Uwahaye iki kinyamakuru amakuru mu magambo ye yagize ati 'Umuhanzi wacu yagiye kuri stage, asiga telephone ye ku meza aho yari yicaranye n'abandi bahanzi hamwe n'umugore we Pamela. Pamela yavuye aho yari yicaye ajya kwicarana na nyina. The Ben nawe avuye kuri stage yagiye gusuhuza abishyuye Miliyoni 10, avuyeyo asanga telephone bayitwaye kare.'

 

Abateguye iki gitaramo bemeje aya makuru kandi bavuga ko hatangiye iperereza kuko ngo hari abandi batanu bibwe telephone zirimo iPhone 14 na Samsung Galaxy S23.

Iki gitaramo cya The Ben giteganyijwe kuba uyu munsi Taliki 01 Ukwacyira 2023, Cyari kubera muri Jardin Public ariko Leta yacyimuriye mu kigo cya gisirikare mu rwego rwo gukaza umutekano kubera abantu benshi biteganyijwe ko bari bucyitabire.

Ivomo: Umurunga



Source : https://yegob.rw/benengango-bamukozemo-akazi-telefone-ya-the-ben-yibwe-nabantu-baguze-itike-ya-million-10/?utm_source=rss=rss=benengango-bamukozemo-akazi-telefone-ya-the-ben-yibwe-nabantu-baguze-itike-ya-million-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)