Bibabuza gutera imbere: Ibintu 5 biranga umuh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ariko se ko abo bose birukira muri muzika ngo bakore indirimbo n'ibangahe barenga umutaru? Ibyo ahanini biterwa nuko abenshi binjira muri uru ruganda rwa muzika bigana bagenzi babo, nta mpano ibarangwaho ndetse badafite intumbero zo kuzagera kure.

Niyo mpamvu usanga hari abahanzi bamaze imyaka myinshi muri muzika nta ndirimbo nzima wumva bakoze cyangwa n'abo wumva ukibaza uburyo bazamutse ntampano nzima bafite.

Ibi byose biterwa n'uko akenshi abinjira mu muziki bagamije kuwokora byakinyamwuga ngo bamamare usanga batazi mu by'ukuri icyo bashaka cyangwa batanazi inzira nzima yabafasha. Usanga kandi barangwa n'ibi bintu 5:

1. Guhora aririmba bagenzi be gusa

Ni kenshi mwumva abahanzi cyane cyane bamwe bifuza kumenyekana vuba, bahimba indirimbo zigamije gusebya bagenzi babo. Akenshi uzasanga abo bibasira arababa babarusha kumenyekana cyangwa se abo bigeze kuba inshuti bagashwana,abo bigeze gukorana bagashwana ,...

Inshuro nyinshi biterwa nuko uyu muhanzi aba yinjiye mu muziki ashaka kurwanya mugenzi we kubera ishyari ry'uko aba abona akunzwe na rubanda kandi bimuha amafaranga cyangwa se ari bwo buryo bworoshye abona yakoresha ngo amenyekane vuba.

2. Nta mpano ibarangwaho kandi barigana gusa

Benshi mubahanzi usanga binjira mu muziki kuko haribyo baba bishuka bihabanye cyane n'ukuri. Aha wavugamo nko kuba yumva ko kuba afite uburanga  bizatuma ahita amenyekana, kuba abyinira umuhanzi wamenyekanye runaka bizatuma no kuririmba ahita abifatisha kuko abantu bahora bamubona abyina. 

Niyo agerageje gukora indirimbo ze niho usanga akenshi umuhanzi azi kubyina ariko wakumva ijwi rye ukumirwa .Gusa kuri iyi ngingo hari bacye babishobora ariko nubundi baba bari basanzwe bafite impano yo kuririmba.

3. Akunda kuvugwa mu itangazamakuru no kumenyekana kurusha ibikorwa bye

Ni kenshi uzasaga umuhanzi utifitemo impano yirirwa afungura imirongo  ya za Instagram, X (Fake accounts) zitandukanye kugirango ajye ashyiraho ibihangano bye abitaka ubwiza kugirango abantu bibeshye ko afite abafana kandi ariwe ubyikorera. Izo (Fake accounts) kandi anazikoresha mubintu bishobora gutuma akurura itangazamakuru ngo rigire icyo rimubazo maze akunde avugwe.

Usibye nibyo uzasanga ashora  amafaranga menshi mubaturage ngo bajye bahamagara amaradiyo basaba indirimbo ze kabone nubwo zaba zibishye bidasubirwaho. Si ibyo gusa  kuko usanga uyu muhanzi kenshi ahora mubitangazamakuru avuga ubusa, asebya bagenzi be, mu gihe abandi ibitangazamakuru aribyo bibishakira kubera ibikorwa by'indashyikirwa baba bagezeho.

4.Ntashaka kwiga no kumenya ibyamufasha mu muziki we

Ni gacye cyane uzabona umuhanzi nk'uyu yafata umwanya  ngo yige igikoresho cya muzika kimwe byibuze mu buzima bwe. Nyamara aho umuziki nyarwanda uri kugana bigaragara ko  abafana batacyemera uwababeshya ko yabararimbiye mugihe cyose atabahaye umuziki wa Live. 

Mu marushanwa akomeye basigaye basaba uzi Live n'ibindi. Aha rero biramudindiza ntanagire aho agera kuko aba adashaka kwiga uburyo bwamufasha guteza imbere umuziki we.

5. Gukoresha ibiyobyabwenge no guhora mu myenda (Amadeni)

Umuhanzi utazi aho ashaka kugana yizera ibiyobyange kurenza ibindi byose. Iyo bimaze kumurenga asigara ari uwo guteza ibibazo kurusha uwo kubicyemura. Asigara ari uwo kwica izina ry'uruganda rwa muzika kuko urugero aba atanga rutatuma umubyeyi areka umwana we ufite impano ngo yinjire muri muzika. 

Kubera kwibeshya ko yamamaye usanga ahora mu myenda y'amafaranga aba yagujije hirya no hino  kubera gushaka kubaho  mubuzima buhenze cyangwa se bwa bamwe yigana.

Haba mu Rwanda n'ahandi hose, hagiye harangwa no kugaragara kw'abahanzi bafite impano zikomeye gusa ntizigire icyo zibamarira cyangwa ngo bazikoreshe neza kuko babaye imbata y'ibiyobyabwenge. 

Babaje mu muziki ari bashya batazi icyo bashaka usanga hari abahita bagana iyi nzira y'ibiyobyabwenge ugasanga biyangije ntaho barageza umuziki wabo.

Gukora umuziki ni impano kandi ni akazi nkakandi,byanze bikunze iyo winjiyemo nta mpano ubifitemo birangira bigutamaje kabone nubwo waba wakoze ibingana iki ngo wigaragaze nkushoboye. 

Izi ngingo eshanu zakwereka bamwe mubahanzi bo mu Rwanda batazi icyo bashaka ahubwo bahora mu mwijima  wo kwiyita abanyamuziki kandi hari izindi mpano zabo bagakwiye gushyiramo  ingufu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136000/bibabuza-gutera-imbere-ibintu-5-biranga-umuhanzi-utazi-icyo-ashaka-mu-muziki-136000.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)