Ku bantu bamenyereye uko Abarundi bidagadura baganiriye na Inyarwanda bayimaze amakenga bahamya ko nta mpungenge ziba i Bujumbura ku bitaramo bikurikirana kuko "Abarundi bakunda kuryoshya" iyi mvugo niyo ngiro kuko kuri Messes Des Officiers hateraniye abarenga ibihumbi 20. Ni imbuga ngari iri mu kigo cya gisirikare.Â
Ntabwo bisanzwe kuko hari Urubyiruko, abakuze, abanyamahanga, abana bazanye n'imiryango bose naje kwirebera The Ben. Umunyamakuru Mike Nsabimana wa Pj Classic Fm yabwiye InyaRwanda ko ubusanzwe muri iki kigo habamo akabari ndetse ibitaramo bisanzwe bihabera.Â
Ucishije amaso mu bafana wabonaga ko rwose bazi kwishima. Ni ibintu byacanze abanyarwanda kuko bameze nk'abari kureba sinema. Icyokora wenda barahavana isomo ryo kurya ikirori kuko Abarundi baradusize. Ikitwa amacupa y'amavide ntabwo batinya kuyaha umukiriya (Twe dukoresha Usage Unique ). Inyarwanda yabajije impamvu batanga amavide mu bakiriya utanga ibyo kunywa araturika araseka. Bivuze ko nari mbajije ubusa mu yandi magambo. Gusa yabonye ntunguwe anzanira ako banyweramo rimwe"Usage unique ". Icyo kurya cyari girahari.
 Kwinjira byari bigoye kuko umurongo utonze uhera mu ntanzi z'ikigo ukagera mu marembo. Dj wa Diamond Platnumz witwa Rj The Dj yahamagawe ku rubyiniro na Ami Pro The Mc noneho aza yambaye nk'abamasayi.Â
Yacuranze indirimbo ahereye ku za Diamomd gusa avangamo na mukeba we Harmonize. Yacuranze iyitwa "Single Again" abazi ihangana riba hagati yabo batunguwe.
 Patycope wari wamaze kugera ahari kubera igitaramo yabwiye InyaRwanda ko bitangaje. Ati:"Dj wa Diamond Platnumz akinnye indirimbo ya mukeba!". Dj RJ The Dj yageze ku rubyiniro azana drone ifata amashusho akurikizaho indirimbo za Diamomd Platnumz azivanga n'iza WCB.
21:40 Ami Pro The Mc yahamagaye Sat-B
21:55 Sat- B yinjiriye kuri Beautiful yakoranye na Meddy
Abafana 7 bafite ibyapa byanditseho Sat-B bashyigikiye umuhanzi wabo. Yaririmbye izirimo Feel Love yarambitsweho ibiganza na Kolly Da Magix.Â
Yakurikijeho Satura amabufure n'amabuye yamwandikiye izina.Â
Yari yambaye neza, ikote riremereye, imikufi mu ijosi, fume z'umukara,Â
21:10 Sat-B yasoje kuririmbira abafana
22:20 The Ben yinjiriye kuri Ko Nahindutse ayirangije arapfukama aha Imana Icyubahiro
Yakurikije Thank You My God
Abafana basirimbye ikirori gihinduka urutambiro
The Ben wari wishimye bigaragarira buri wese uzi gusoma amarangamutima ya muntu yaririmbaga akanyuzamo akamwenyura
Ageze kuri Why byagoranye kuko Ingo Live Band mu gutangira indirimbo ntibyahuraga
The Ben yageze hagati abuza abacunga umutekano Â
Yakurikijeho NtacyadutanyaÂ
Hajyajo Naremeye
Pamela yabaye indirimboÂ
23:00 Pamela yaje agira isoni abashimira uko bakiriwe
The Ben yaririmbye Roho afashe Pamela ku rutugu
23:13 The Ben yavuye ku rubyiniro abafana batabishaka abasezeranya kuzagaruka kuhakorera igitaramo, yarize amarangamutima aramurenga
Saa 23:20 :Bafunze ibyuma abafana banga gutaha.Â
Igitaramo cyagombaga gutangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba kikarangira saa tatu z'ijoro. Kubera ko cyabereye mu kigo cya gisirikare kandi haba amasaha yo gufunga ibikorwa byo kwidagadura. Niyo mpamvu abafana batamenye uburyo Big Fizzo ataririmbye kuko amasaha yari yarangiye.Â
Igitaramo cyari gifite abafanaÂ
Abarundikazi bakunda ibitaramoÂ
Ami Pro The Mc yayoboye neza igitaramo, akora kuri Buja fmÂ
Dj Paulin uri hagati, manager wa Drama T
Rj The Dj ucurangira Diamond PlatnumzÂ
The Ben yahamagawe ku rubyiniro babanza kuzimya amatara
Igitaramo cyabaye hari drone ifata amashushoÂ
The Ben yafashwe n'amarangamutima ararira
The Ben yeretswe urukundo n'abafana
The Ben ku rubyiniro yasutse amarira ahamya ko gukundwa abikesha Imana
AMAFOTO:Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.comÂ