Bijoux wo muri Bamenya yavuze ku kuba yasaba imbabazi Dr. Rev. Antoine Rutayisire (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y'uruhererekane ya Bamenya, yavuze ko namara kuganira na Dr. Rev. Antoine Rutayisire akumva ibyo amushinja ari byo yiteguye kumusaba imbabazi.

Muri Mutarama 2022 nibwo Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore aho imbere y'Imana basezeranyijwe na Dr. Rev. Antoine Rutayisire. Gusa ntabwo urugo rwabo rwashinze imizi kuko bahise batandukana bidateye kabiri.

Ubwo inkuru z'uko batandukanye zari zishyushye ni nabwo haje inkuru y'uko bakoze ubukwe basezerana imbere y'Imana kandi batarigeze basezerana imbere y'Imana y'Amategeko kandi mu kugira ngo usezerane ubanza kwerekana ko wasezeranye imbere y'amategeko.

Aha rero niho abantu batangiye kwibaza uko Dr. Rev. Antoine Rutayisre yaba yarabasezeranyije, nibwo na we yaje kumvikana avuga ko koko niba ariko bimeze baba baramubeshye. Gusa ngo si amakosa ye kuko mu idini haba hari ushinzwe kubireba we icyo akora ari umuhango wo kubasezeranya.

Bijoux utifuza kubivugaho byinshi, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, abajijwe niba azasaba imbabazi Rutayisire kubera ko bamubeshye, yavuze ko koko nasanga barakosheje azamusaba imbabazi.

Ati "Nabeshye Antoine [Rutayisire] ntabwo nabeshye abantu bo ku ISIMBI, mu kumusaba imbabazi, ni Antoine nzazisaba. Niba naramubeshye nzagenda mwegere mubaze nti ese Pastor nakubeshye gute cyangwa nakubeshye guutya ni urugero, mbabarira cyangwa mubwire nti ntabwo nakubeshye bitewe n'ikiganiro njye na we tugiranye, nimbona ari ngombwa nzazisaba."

Mu kiganiro aheruka kugirana n'ikinyamakuru ISIMBI, Lionel Sentore yavuze ko nyuma y'ubukwe hari ibyo batumvikanyeho bahitamo gutandukana.

Ati 'Ikibaye ni uko tutumvikanye. Kuba tutarumvikanye haba hakubiyemo ibintu byinshi.'

Nyuma yo gutandukana na Lionel Sentore, Bijoux akaba mu mpera z'umwaka ushize yaribarutse ubuheta aho bivugwa ko asigaye anafite undi mugabo bibanira ari na wese w'umwana we.

Bijoux ngo nabona ari ngombwa azasaba imbabazi Antoine Rutayisire wasezeranyije



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/bijoux-wo-muri-bamenya-yavuze-ku-kuba-yasaba-imbabazi-dr-rev-antoine-rutayisire-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)