Bimaze kwemezwa abakinnyi 3 ba Rayon Sports ntibazagaragara ku mukino iyi kipe izakina na Marine FC bishobora gutuma ikomeza kwitwara nabi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bimaze kwemezwa abakinnyi 3 ba Rayon Sports ntibazagaragara ku mukino iyi kipe izakina na Marine FC bishobora gutuma ikomeza kwitwara nabi

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko abakinnyi 4 batakoze imyitozo Kubera ibibazo by'uburwayi ndetse bamwe baragize ibibazo by'imvune.

Nyuma yaho twaje gutohoza neza tumenya ko Hakizimana Adolphe ari we wari ufite ikibazo cy'uburwayi busanzwe ndetse yanatangiye imyitozo ahubwo abandi barimo Aruna Moussa Madjaliwa, Nsabimana Aimable ndetse na Kalisa Rashid bo baracyafite ibibazo by'imvune.

Umukino Rayon Sports irakina n'ikipe ya Marine FC uzabera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu. Ni umukino utarabereye igihe kubera imikino ya CAF Confederations Cup ikipe ya Rayon Sports yakinaga.

 



Source : https://yegob.rw/bimaze-kwemezwa-abakinnyi-3-ba-rayon-sports-ntibazagaragara-ku-mukino-iyi-kipe-izakina-na-marine-fc-bishobora-gutuma-ikomeza-kwitwara-nabi/?utm_source=rss=rss=bimaze-kwemezwa-abakinnyi-3-ba-rayon-sports-ntibazagaragara-ku-mukino-iyi-kipe-izakina-na-marine-fc-bishobora-gutuma-ikomeza-kwitwara-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)