Rayon Sports yasubukuye imyitozo idafite abakinnyi bayo 4 b'inkingi ya mwamba barimo 3 babanje muri 11 bakinnye na Al Hilal Benghazi kuko bombi barwariye rimwe.
Aya makuru yatangajwe na Rayon Sports babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Bagize bati 'Abakinnyi barimo; Adolphe HAKIZIMANA, Aimable NSABIMANA, Rashid KALISA na Aruna Mussa MADJALIWA ntabwo bakoranye imyitozo na bagenzi babo kubera ibibazo by'uburwayi n'imvune.'