Abantu 79 bo mu Karere ka Gicumbi bajyanywe mu bitaro nyuma yo kujya mu bukwe bakanywa ubushera bikekwa ko bwari buhumanye.
Abo bantu ni abagiye mu bukwe bwabereye mu Mudugudu wa Bitoma, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi kuwa Gatandatu tariki 08 Nzeri, 2023 bakanywa ku bushera bwakoreshejwe muri ibyo birori, bugacya bajyanwa mu Bitaro bya Byumba n'Ikigo Nderabuzima cya Kivune.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, yavuze ko hari abakiri kwa muganga n'abandi batashye bajya mu rugo.