Bitunguranye Lionel Messi ashobora gusubira m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpeshyi y'uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi byari byavuzwe ko yasubira muri FC Barcelona ariko birangira bidakunze kubera ikibazo cy'ubukene cyatumye ahava n'ubundi iyi kipe igifite.

Lionel Messi yahise ahitamo kwerekeza muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, kuva yayigeramo yayifashije byinshi birimo no kubona intsinzi ariko muri iyi minsi yaravunitse none iyi kipe iri kugorwa no gutsinda. 

Nyuma yuko itangiye gutsindwa hatangiye no gutekerezwa ko hari igihe yabura na tike yo gukina Major League Soccer Playoffs. 

Nk'uko ikinyamakuru Diario Sports kibitangaza, Inter Miami nitabona iyi tike izahita itiza Lionel Messi muri FC Barcelona mu kwezi kwa mbere k'umwaka ugiye kuza.

Iyi kipe ntabwo bwaba ari ubwa mbere ibikoze kuko yigeze kubikora kuri David Beckham yerekeza muri AC Milan na Thierry Henry asubira muri Arsenal.

Ibi bivuzwe nyuma y'iminsi micye kandi umuyobozi wa Inter Miami, Jorge Mas yemeye ko azakora uko ashoboye kose akazafasha Lionel Messi agasubira gusezera ku bafana ba FC Barcelona. 

Mu magambo ye yagize ati "Niyemeje ko nzakora ibishoboka byose mu myaka iri imbere kugira ngo mpe amahirwe Lionel Messi yo gusezera ku bafana be i Barcelona. Inter Miami izajyayo cyangwa dukine umukino runaka. "


Lionel Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona atijwe na Inter Miami 

Kuva Lionel Messi yavunika, Inter Miami ikomeje gutsindwa none bishobora gutuma itabona itike yo gukina MLS Playoffs 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135113/bitungurane-lionel-messi-ashobora-gusubira-muri-fc-barcelona-135113.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)