Bivuzwe na Muyoboke: Urwango ruvugwa hagati y'umuhanzi The Ben na Bruce Melodie ukuri kwarwo gutanzwe na Muyoboke ubazi neza bituma abantu bava murujujo.
Alex Muyoboke uzwi cyane hano mu Rwanda ndetse usanzwe ureberera inyungu z'abahanzi benshi kandi bakomeye yatangaje ko umuhanzi The Ben uri kwisonga mubayoboye muziki nyarwanda nta kintu apfa na murumuna we Bruce Melodie ahubwo ko aba bombi bakundana.
Muyoboke yemeza ko The Ben akunda Bruce Melodie kandi ko na Melodie akunda The Ben kandi ko urukundo arirwo rwa mbere abi abitangaje nyuma y'uko hashize iminsi havugwa amakuru atari meza hagati yaba bahanzi bari kwisonga hano mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y'iburasirazuba.