Bombori bombori mu bigarasha byadogereye! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'iki cyumweru, Uruhande rushyigikiye Kayumba Nyamwasa rwatangaje ko rwirukanye abayoboke 6 bari mu myanya ikomeye muri wa mutwe w'iterabwoba, RNC, ngo kubera'kwigomeka ku buyobozi'.

Abo barimo Frank Ntwari nyamara wahoze ari ishumi ya Nyamwasa, bahise batangaza ko bazira kwamagana ubujura n'ibinyoma bya Kayumba Nyamwasa na Jérome Nayigiziki, ndetse bemeza ko badashobora kwirukanwa n'agatsiko k'abatekamutwe.

Ejo kuwa 11/10/2023, umwiryane wakomereje mu kiryabarezi ' Ishema'(uretse ko unahasanzwe), ingirwashyaka ry'abarwayi bo mu mutwe, bayobowe na Padiri Tomasi Nahimana.

Umugore witwa Nadine Claire Kansinge yasohoye itangazo rivuga ko yirukanye Nahimana mu ishyaka, ngo kuko yavuze ko aziyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu Rwanda umwaka utaha, kandi ngo iryo shyaka ryaramaze kwemeza ko Nadine Kansinge ari we mukandida waryo!

Kugeza ubu Tomasi Nahimana ntacyo aravuga kuri iri tangazo rya Kansinge, ariko ababikurikiranira hafi baremeza ko umuriro ugiye kwaka hagati y'uwo mupadiri na Kansinge, nyamara bizwi ko basanganywe ubucuti bushingiye ku ishimishamubiri.

Ibi bije byiyongera ku macakubiri akomeye hagati ya Tomasi Nahimana na J.Paul Ntagara, bahoze bita'minisitiri w'intebe wa guverinoma yo mu buhungiro', Padiri Nahimana ngo abereye'perezida'!

Nahimana na Ntagara bateranye amagamvo birambira abakurikira umbuga nkoranyambaga, bashinjanya kubeshya no kwiba abashukika bwangu.

Amakuru yizewe ava mu bambari ba Padiri Tomasi Nahimana arahamya ko ari mu mazi abira , cyane cyane nyuma y'aho abeshyeye ibigarasha bigenzi bye ko yagiranye umubonano na Perezida Tshisekedi wa Kongo. Byahe byo kajya ko ngo yasabye Tshisekedi akayabo ka miliyoni y'amadolari ngo yegeranye abarwanyi bo gutera Rwanda, umunyekongo akamucishamo ijisho ndetse akanga kumwakira!

The post Bombori bombori mu bigarasha byadogereye! appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bombori-bombori-mu-bigarasha-byadogereye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bombori-bombori-mu-bigarasha-byadogereye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)