Bruno Fernandes yashimagije Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Portugal, Bruno Fernandes yavuze ko ari abanyamugisha kuba barabyirutse babona Critsiano Ronaldo akina ndetse bamwe bakagira amahirwe yo gukinana na we kubera ko yazanye igitinyiro ku ikipe y'igihugu ya Portugal.

Cristiano Ronaldo ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia ni umwe mu bakinnyi bafatwa nk'umwe mu beza Isi ifite cyangwa yagize, yashyizeho uduhigo akuraho utundi.

Bruno Fernandes ukinira Manchester United ndetse akaba yaranakinanye na Cristiano muri Manchester ndetse ubu bakaba bari kumwe mu ikipe y'igihugu ya Portugal, yavuze ko batakwirengagiza uruhare yagize kugira ngo benshi mu bakinnyi ba Portugal babe bari aho bari uyu munsi.

Ati "twese twemera imbaraga Cristiano afite, imbaraga n'impinduka Ronaldo yagize ku hazaza ha benshi muri twe abakinnyi ba Portugal, amahirwe yaremye ku hazaza h'abakinnyi, uburyo abandi batangiye gufatamo Portugal."

Yakomeje avuga ko Cristiano yatumye ikipe y'igihugu ya Portugal itangira kubahwa, batangira no kuyitinya.

Ati "batangiye kutwubaha, ariko buri kimwe Cristaiano yagezeho byatumaga izina ryacu ritinywa kurushaho, turishimira kuba turi muri iki kiragano kubera ko ni iby'agaciro kubona Cristiano akina ndetse nkaba naranagize amahirwe yo gukinana na we kimwe n'abandi bakinnyi bagenzi banjye."

Benshi bari bazi ko nyuma y'igikombe cy'Isi cya 2024, Cristiano Ronaldo azahita asezera umupira w'amaguru, gusa yaciye amarenga ko n'Igikombe cy'Isi cya 2026 nacyo azagikina.

Bruno Fernandes yashimagije Cristiano avuga ko yatumye Portugal yubahwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bruno-fernandes-yashimagije-cristiano-ronaldo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)