Bya bintu mwafataga nk'imikino siko bimeze kuko ubu RIB yakifatiyemo! Telephone ya The Ben igiye kuba mudakorwaho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwatangiye iperereza ku bakekwaho kwiba telefone ya The Ben iherutse kuburira i Bujumbura mu Burundi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko dosiye y'abibye telefone ya The Ben ikiri gukorwaho iperereza ku buryo nta makuru menshi yayitangaho.

Ati 'Ni benshi turi gukoraho iperereza, nta byinshi nabivugaho. Icyo mwamenya ni uko tukiri mu iperereza.'

Amakuru avuga ko RIB yamaze guta muri yombi uwitwa Ndagijimana Eric benshi nka X-Dealer mu gihe abandi bakiri gukorwaho iperereza.

 



Source : https://yegob.rw/bya-bintu-mwafataga-nkimikino-siko-bimeze-kuko-ubu-rib-yakifatiyemo-telephone-ya-the-ben-igiye-kuba-mudakorwaho/?utm_source=rss=rss=bya-bintu-mwafataga-nkimikino-siko-bimeze-kuko-ubu-rib-yakifatiyemo-telephone-ya-the-ben-igiye-kuba-mudakorwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)