Mu masaha y'umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n'uwari umutoza wayo mukuru Yamen Zelfani ku bwumvikane ku mpande zombi.
Nyuma yo gusezererwa muri Rayon Sports, Yamen Zelfan yagize ati 'Niba bigeze aho abafana bantuka birengagije akazi keza narimo gukora muri Rayon Sports! Byaba byiza dutandukanye neza nkigendera amahoro.'
Mu mikino 9 Yamen Zelfani yatoje Rayon Sports mu marushanwa yose yatsinze mo imikino 3, atsindwa 1, anganya 5.