Byinshi ku birori by'imideli byateguwe na 'NF... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko bukeye n'uko bwije isoko ry'imideli mu Rwanda rigenda ritera imbere bishingiye ku kwiyongera kw'abanyamideli n'abahanzi bayo. Iri soko kandi ryanungutse itsinda ry'abahanzi b'imideli b'abahanga bibumbiye mu cyo bise 'Novelty Fashion Experience' (NFE).

NFE ihuriyemo abahanzi b'imideli batanu aribo Maison Inkingi, Matheo Studios, Shema Gaetan, Koni hamwe na Fashion Forward, aho bahurije imbaraga hamwe ngo bateze imbere ibyo bakora ndetse banashyire itafari ryabo mu kubaka isoko ry'imideli mu Rwanda.

Aba kandi ni nabo bateguye ibirori by'imideli byamurikiwemo imyambaro yabo mishya. Ibi birori byabaye ku wa Gatanu w'iki cyumweru turi gusoza bibera muri Institut Francais Du Rwanda aho byaranzwe n'udushya tunyuranye yaba ari imyambaro yamuritswe ndetse n'intambuko z'abanyamideli bayerekanye.

Umuhanzi w'imideli Mugisha Alvin wa Brand8 uri mu berekanye imyambaro 'yise 'Dear Women' muri ibi birori, yatangarije InyaRwanda ko izina ry'iyi nzu y'imideli ryaturutse ku mateka mubare '8' ufite mu buzima bwe. Mugisha watangiye ari umudozi akaba ubu ari n'umuhanzi w'imideli, yamuritse imyambaro ya mbere yakoze agamije guhuza ubugeni n'ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

Kayiranga Shema Gaetan umuhanzi w'imideli nawe wamuritse imyambaro yise Â 'Breath' yatangiye ari Umukororombya, igizwe n'imyambaro icyenda, yayikoze ashaka kugaragaza ubuzima abantu babayeho. Yatangarije InyaRwanda ko yishimiye cyane ko yagaragaje iyi myambaro ndetse ko buri uko yerekanye imyambaro mishya abigereranye n'umugore wibarutse umwana ari nayo mpamvu akunze gukoresha igitsinagore bitewe n'agaciro abaha.

Indi myambaro yerekanywe yakozwe n'abahanzi b'imideli barimo aba Maison Inkingi yiswe 'Kiganza Haute Couture' igaragaza imibereho y'ubwami runaka.

Hanerekanywe kandi imyambaro ya Koni Clothing yiswe 'Bloom' yakozwe hagamijwe kwerekana ko buri muntu agira igihe cyo kwaguka no gufunguka ku bintu bitandukanye.

Hasozwa ibi birori, itsinda ry'abahanzi b'imideli rya Novelty Fashion Experience (NFE) ryavuze ko rizakomeza ibikorwa byayo by'ubuhanzi ndetse bemeza ko bazajya bakora ibirori byo kumurika imideli buri mwaka. Ni ukuvuga ko iki gikorwa bakoze bwa mbere kigiye kuba ngarukamwaka.

Mu mafoto akurikira ihere ijisho imyambaro yamurikiwe muri ibi birori: 

Imyambaro idoze mu buryo bubereye ijisho yamuritswe muri ibi birori



Iyi myambaro yose yakozwe n'abahanzi b'imideli bo muri 'NFE'






Bagaragaje ko imideli ikomeje gutera imbere mu Rwanda





Ibi birori by'imidel byateguwe na 'NFE' byabaye ku nshuro ya mbere




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135435/byinshi-ku-birori-byimideli-byateguwe-na-nfe-itsinda-rihuriyemo-abahanzi-bimideli-batanduk-135435.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)