Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria, Doctall Kingsley ategerejwe i Kigali mu mpera z'uku wkezi aho azaba aje mu gitaramo cy'urwenya cya 'Upcoming Diaspora' cya Japhet Mazimpaka.
Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki ya 29 Ukwakira 2023 aho kwinjira ari ibihumbi 10, 20 ndetse n'ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda ku meza y'abantu 6.
Ni igitaramo kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye Uretse Doctall Kingsley hazaba hari Sundiata wo muri Uganda, Joshua wo mu Rwanda n'abandi.
Doctall Kingsley ni muntu ki?
Amazina yiswe n'ababyeyi ni Ogbonna Buchi Kingsley wamenyekanye mu ruganda rw'urwenya nka Doctall Kingsley. Uretse kuba umunyarwenya ni n'umushyushyarugamba (MC).
Yavutse tariki ya 26 Nzeri 1990 avukira muri Leta Ebonyi muri Nigeria. Avuka kuri Ogbonna akaba ari we mwana w'umuhungu wenyine mu muryango w'abana 5. Ni ingaragu, ubu umutungo we ubarirwa mu bihumbi 200 by'Amadorali, ni ukuvuga arenga miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda.
Amashuri abanza yayize mu gace yavukiyemo ka Abakaliki ni mu gihe ayisumbuye yo yayize mu murwa mukuru w'iki gihugu wa Lagos.
Yamamaye cyane kubera amashusho agenda akora akayasangiza abamukurikira kuri Tiktok na Instagram ndetse na Facebook aho yatangiye uyu mwuga muri 2018.
Uburyo akoramo amashusho asa nugira abantu inama ariko zisa n'izifutamye cyangwa ababwiriramo, ni kimwe mu byagiye bituma yigarurira abatari bake.
Uyu musore wumvikanye cyanye akoresha ijambo 'This Life no balance' cyangwa 'We move', imyambarire n'ibyo akoresha mu gusetsa abantu aho aba rimwe na rimwe aba afite ibikombe, indobo, n'ibindi ariko akaba atajya asiga igikapu (bag) ni ibindi mu bigenda bimwongerera igikundiro mu bareba video ze.
Nta mugore cyangwa umwana afite, gusa yemereye itangazamakuru ryo muri Nigeria ko afite umukunzi ariko atarageza igihe cyo ku mutangaza mu itangazamakuru.