Ceceka kandi wicare. Nawe ceceka Uwikunda Samuel yacecekesheje umutoza wa Kiyovu Sports agize ngo na we aramucecekesha ahita ahabwa ikarita itukura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ceceka kandi wicare. Nawe ceceka' Uwikunda Samuel yacecekesheje umutoza wa Kiyovu Sports agize ngo na we aramucecekesha ahita ahabwa ikarita itukura.

Mu mukino w'Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona, Kiyovu Sports yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0, Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel yahaye ikarita itukura Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras.

Hari ku munota wa 56 w'umukino ubwo aba bombi bateranaga amagambo, aho byagiye biterwa n'ibyemezo bya hato na hato byafatirwaga Kiyovu Sports.

Byatangiye Umutoza Petros mu busanzwe ucisha make ndetse udakunze kuvuga, yegera Umusifuzi wa Kane, Umutoni Aline, amutakambira ko atari kubanirwa na Uwikunda Samuel wari uri mu kibuga hagati, ibi byatumye Uwikunda amutera imboni kenshi akamwihorera.

Ku munota wa 55 w'umukino, Iradukunda Siméon wa Gorilla FC yakoreye ikosa kuri Kirongozi Richard wa Kiyovu Sports mu kibuga hagati maze Petros akoresheje ikimenyetso cy'ikiganza asaba Uwikunda kumuha ikarita y'umuhondo.

Uyu musifuzi ntiyabikoze bituma uyu mutoza amanika amaboko yijujutira iki cyemezo. Ibi byaje byiyongera no ku bindi yagiye yijujutira bya hato na hato mu mukino.

Uwikunda yavuye mu kibuga hagati atabanje kubaza Umusifuzi wa Kane, asanga Umutoza Petros Koukouras aramubwira ati 'Ceceka kandi wicare'. Uyu musifuzi amanika ikarita y'umuhondo asubira mu kibuga gukomeza akazi.

Ubwo Uwikunda yahindukiraga, Petros byamwanze mu nda, azamura amarangamutima aramubwira ati 'Nawe ceceka, ufite uburenganzira buncecekesha? Kuki uri kudusifurira nabi?'

Aha ni ho Uwikunda yahindukiye aragaruka nta jambo amubwiye ahita azamura ikarita itukura atabanje kumuha indi y'umuhondo.

Umutoza Petros watunguwe n'ikarita y'umutuku ahawe, yijujuse cyane ku Musifuzi wa Kane , Umutoni Aline, agira ati 'Ubu se ampoye iki ko ntacyo nkoze? Kuki muri kudusifurira nabi, nkoze iki? Si uku mwakabaye mwitwara.'

Petros wavuye ku ntebe y'abasimbura yuzuye umujinya, yahakuwe na Team Manager we, Kigundu Baba ndetse na Aziz ushinzwe Umutekano muri Kiyovu Sports, bamufasha kuzamuka mu myanya y'icyubahiro aho yahagaze ku meza asanzwe aterekwaho ibikombe mu gihe cy'amarushanwa, akomeza kureba umukino kugeza urangiye.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino ku gitego cya Nizeyimana Djuma ku munota wa 26 w'umukino, Kiyovu Sports izasubira mu kibuga yakirwa n'Amagaju FC kuri Stade Huye, tariki 11 Ukwakira 2023.

 

 



Source : https://yegob.rw/ceceka-kandi-wicare-nawe-ceceka-uwikunda-samuel-yacecekesheje-umutoza-wa-kiyovu-sports-agize-ngo-na-we-aramucecekesha-ahita-ahabwa-ikarita-itukura/?utm_source=rss=rss=ceceka-kandi-wicare-nawe-ceceka-uwikunda-samuel-yacecekesheje-umutoza-wa-kiyovu-sports-agize-ngo-na-we-aramucecekesha-ahita-ahabwa-ikarita-itukura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)