Chorale de Kigali yavuze ibyo kwitega mu gita... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Christmas Carols Concert" ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n'Abakristu benshi cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z'umwaka, biturutse ku kuba abaririmbyi b'iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana n'Imana.

Chorale de Kigali ivuga ko izakorera iki gitaramo mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, kandi bizahuzwa no kwizihiza imyaka 10 ishize bategura igitaramo nk'iki.

Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora iki gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda n'abandi mu busabane n'Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko wawo mu mitegurire n'imiririmbire.

Yavuze ko n'ubwo Isi yahuye n'amakuba arimo n'icyorezo cya Covid-19, ariko bishimira ko nta mwaka n'umwe bigeze basimbuka mu gukora iki gitaramo kuva mu 2013.

Hodari ati 'Kuba tutarigeze dusimbuka umwaka n'umwe tudakoze Christmas Carols Concert kuva 2013 no mu bihe bya Covid-19 bigakunda; ni ibyo kwishimira.'

Akomeza ati 'Kuba buri mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no mu buhanga bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera; nabyo ni ibyo kwishimira.'

Hodari Jean Claude avuga ko bafite ishimwe rikomeye ku muterankunga Mukuru, Sanlam bagendanye urugendo rukomeye kuva mu 2013 bahuriza abakristu mu byishimo bya Noheli buri mwaka.

Akomez ati 'Kuba umuterankunga witwa Sanlam twaratangiranye muri 2013 akaba atarasibye kubana natwe n'umwaka n'umwe no mu gihe cya Covid-19 kandi ubu abaterankunga bakaba batarahwemye kwiyongera.'

Uyu muyobozi avuga ko iki gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko bishoboka gutegura ibitaramo nk'ibi byagutse birenze kuba baririmba mu rusengero.

Yavuze ati 'Kuba hari ayandi makorari aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura ibitaramo bya buri mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za buri mwaka (nabyo ni ibyo kwishimira).'

Hodari yavuze ko muri iki gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira bakwiye kwitega kuzaboan imbuto z'imyaka 10 bamaze bakora 'ibi bitaramo harimo ubuhanga mu kuririmba no gucuranga bwiyongereye'.

Kandi avuga ko bazahitamo indirimbo bazaririmba bashingiye 'ku byo twabonye bikenewe n'abantu benshi harimo n'indirimbo nshya'.

Uyu muyobozi yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwo gufasha abantu kubona ahantu hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese. Yungamo ati 'Ibindi bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose.'

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966 imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbamo ndeste n'izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.

Intego yabo nyamukuru (RGB), ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.

Chorale de Kigali yagiye ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze, harimo Misa zisanzwe, amasengesho, ibitaramo ndetse n'ibindi birori byinshi by'umuco mu gihugu.

Iyi korali yamye ifite umubare munini w'abatunganya n'abahimbyi b'umuziki wa chorale mu Rwanda. Abamenyekanye cyane muri bo ni Saulve Iyamuremye, Apollinaire Habyarimana Dr. Jean Claude Byiringiro, Dr. Alfred Ngirababyeyi, Pacifique Tunezerwe n'abandi.

Chorale de Kigali yakunze gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ijuru n'Isi nibirangurure', Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza, Ma Vie c'est le Christ, Indabo za Mariya, 'Reçois l'adoration', Adeste Fideles, 'Ab'ijuru baririmba', Kleinzac, n'izindi. Chorale de Kigali yatangaje ko ku wa 17 Ukuboza 2023 izakorera igitaramo muri BK Arena bise "Christmas Carols Concert" 

Chorale de Kigali igiye gukora iki gitaramo yizihiza imyaka 10 ishize igitegura


Chorale de Kigali ivuga ko ifite byinshi byo kwishimira muri iyi myaka 10 ishize bafasha abakristu kwinjira mu byishimo bya Noheli

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDARATA UMWAMI' YA CHORALE DE KIGALI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135457/chorale-de-kigali-yavuze-ibyo-kwitega-mu-gitaramo-cyayo-cya-noheli-cyimyaka-10-135457.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)