Chris Brown yamukuriye ingofero! Umunyarwenya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu barwenya bagezweho Nigeria ifite muri iki gihe. Hamwe n'imbuga nkoranyambaga na internet, uyu musore yabaye ikimenyabose, benshi bisunze 'Smart phone' zabo ntibakura ijisho ku bihangano bye ashyira hanze buri gihe.

Amajwi akoresha aherekeza ubutumwa aba ashaka gutanga, uburyo inshuti ze zimwunganira, ni bimwe mu bituma akomera mu ruganda rwa 'Comedy' muri iki gihe.

Uyu musore wabonye izuba mu 1990 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo "Upcoming Diaspora" cy'umunyarwenya Japhet Mazimpaka, kiza ku wa 29 Ukwakira 2023.

Japhet yabwiye InyaRwanda ko yamutumiye nyuma y'ibiganiro bagiranye 'no kuba narabonye ko hano mu Rwanda akunzwe'.

Mu byumweru bine bishize, umunyamuziki Chris Brown wagize igikundiro cyihariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko anyurwa n'ibihangano by'uyu musore ugiye gutaramira i Kigali.

Chris Brown akurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 144 kuri Instagram. Icyo gihe Doctall Kingsley yafashe ubutumwa bw'uyu munyamuziki, maze agaragaza ko yanyuzwe no kuba yashyigikiye impano ye, yiyemeza gukomeza kuyagura.

Igitaramo cya Japhet kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Kizagaragaramo abandi banyarwenya barimo nka Babu Joe, MCA Tracy wo muri Kenya, Michael Sengazi, Josh2funny n'abandi barimo uwo muri Uganda n'uwo muri Nigeria.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko atunze amadorali 200,000. Izina rye ryatangije guhangwa amaso no kuyoboka urubuga rwa Instagram ndetse na TikTok.

Mu 2018 nibwo yatangiye urugendo rwe rwo gutera urwenya nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Mu Ukwakira 2022 urugo rwe rwatewe n'abajura baramucura, batwara ibikoresho birimo Lap Top, Telefoni ndetse n'imodoka.

 Â 


Doctall Kingsley agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma yo kwigwizaho igikundiro mu banyarwenya

 

Ku rubuga rwa tiktok akurikirwa n'abantu Miliyoni 3.2, ni mu gihe we akurikira abantu 965 

Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n'abantu ibihumbi 301, ni mu gihe akurikira abantu 1,200 


Chris Brown yagaragaje ko yanyuzwe n'ubuhanga bw'uyu musore








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135107/chris-brown-yamukuriye-ingofero-umunyarwenya-doctall-kingsley-wabiciye-ategerejwe-i-kigali-135107.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)