Coach Gael yasobanuye iby'urwango ruvugwa h... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe kirekire mu itangazamakuru hirya no hino havugwa urwango Coach Gael yanga The Ben bifitanye isano no kuba The Ben yaranze imikoranire nawe mbere y'uko Coach Gael ahura na Bruce Melody afasha mu muziki magingo aya. 

Mbere na nyuma y'uko The Ben akorera igitaramo mu Burundi, havuzwe byinshi birimo urwango rwinshi Coach Gael yashakaga kwereka The Ben ndetse no kumubabaza harimo kuba yarashatse kwica igitaramo cya The Ben, kugura amatike y'igitaramo The Ben akazisanga ahari kubera igitaramo wenyine, kugura ibibuga byakira ibitaramo mu Burundi ndetse n'ibindi byinshi abantu bagiye bumva.

Ubwo The Ben yari mu Burundi yibwe Telephone bagerageje kuyishaka babona iri ku butaka bw'u Rwanda ndeyse X Dealer atabwa muri yombi akekwaho ko yaba ariwe wibye iyo Telephone. Byavuzwe ko ari Coach Gael wamutumye kugira ngo ayimwibire ayimuzanire bagire bimwe mu butumwa bwa The Ben babona ndetse n'ubwo basiba.

Si ayo makimbirane gusa kuko ubwo The Ben aheruka gutaramira muri BK Arena, byavuzwe ko Coach Gael yatanze miliyoni 20 kugira ngo yinjire muri sisitemu za BK Arena hanyuma akore ibyo ashoboye byose yice igitaramo cya The Ben.

Ibyo ni bike  muri byinshi byavuzwe hagati y'aba bagabo bombi bemeza ko ari abavandimwe ndetse n'inshuti. Coach Gael yari aherutse gutangaza ikiganiro karahabutaka kizagaruka ku bimuvugwaho byose ndetse yiyemeza kuvugisha ukuri kose.

Mu kiganiro yakoreye kuri shene ya YouTube ya ABAVIP TV, Coach Gael yavuze muri bimwe biba muri Showbiz abantu bitiranya n'urwango kandi ari ingenzi kuri Showbiz muri rusange. Gael yatangaje ko uko amatiku yiyongera ariko abagira icyo bakora mu myidagaduro babyungukiramo.

Nyuma yo kubona ko ibyo byose bimaze kurenga ibyo bita gutwika muri Showbiz, Coach Gael yatangaje ko ibyo bavuga byose byamaze kurenga gutwika ari ibinyoma kuko ibyo bintu byose birenze ukwemera kwa muntu bavuga ko akora yagakwiye kuba arimo akurikiranwa n'inzego zubutabera nk'uko yavugaga ko amahanga yose yagenze yasanze mu Rwanda ariho hantu itegeko ryubahirizwa uko ryashyizweho.

Coach Gael yavuze ko ibyo bavuga byose inyuma y'amarido ari ibinyoma kuko bose ni amagambo nta n'umwe ugaragaza ibimenyetso by'ibyo bavuga. Uretse ibyo,  yatangaje ko ku myaka 35 afite atari yagera ku rwego rwo kuba yatanga 20,000,000 Frw cyangwa  andi yose  ngo akunde yice igitaramo. 

Ati "Ubaye ufite ibimenyetso bifatika by'uko nshaka kwica ibikorwa by'umuntu bimutunga, wabizana nkafungwa. Njyewe Coach Gael ndacyari umujeune w'imyaka 35, ubu ndi umuntu uri ku rwego rwo gutanga miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda cyangwa Miliyoni 100 z'amafaranga yo mu Burundi kugira ngo nice igitaramo cya The Ben?"

Coach Gael yavuze kandi ko ibyo bavuga ko The Ben yaba yaramuriye amafaranga akaba ariyo ntandaro y'urwango bafitanye nabyo bidafite ishingiro kuko ibyo bibaye baba bafitanye amasezerano yanditse ku buryo yayazana mu nkiko akarega The Ben agasubizwa ibye mu nzira nziza.

Coach Gael ati "The Ben amfitiye ideni cyangwa mufite ideni twajya mu mategeko akaba ariyo yishyuza kuko hagomba kuba hari amasezerano yanditse aho kujya gutanga amafaranga kugira ngo nice ibitaramo bye ari andi mafaranga nkomeza gutakaza."

Coach Gael kandi yavuze ko hari abazana iyo migambi mibi bamuvugaho bagashyiramo n'ubwenge buke. Ati "Mbaye ndi umugome, sinagira n'ubwenge ku buryo najya gutakaza ayo mafaranga yose?"

Uyu rwiyemezamirimo yakuyeho igihu ku byamuvugwagaho avuga ko habaye hari ibyo ashinja The Ben cyangwa se ashinjwa na The Ben mu buryo bwa Business byagakwiye kujya mu mategeko aho kujya mu bugome bwaba budafite n'ubwenge. 

Coach Gael yavuze ko ibyo abantu bavuga byose bitizwa umurindi n'abari hafi ya The Ben bishakira kurya,abasaba no gukoresha ubwenge mu byo bakora kuko barakabya bakanarengera cyane.

Coach Gael yavuze kandi ko we ari rwiyemezamirimo wibereye mu kazi ke atarimo arwanira na Muyoboke Alex kuba Manager kuko yemera ko Alex ariwe Manager w'ibihe byose kandi akanabimwubahira cyane. 


Byavuzwe ko The Ben adacana uwaka na Coach Gael bapfa kuba yaranze imikoranire hagati yabo hanyuma Coach Gael agafata Bruce Melodie 



The Ben nta kintu yari yatangaza ku mwuka mubi uri hagati ye na Coach Gael gusa ubwo  yari ku rubyiniro i Burundi yashimangiye ko hari abashatse kwica igitaramo cye  ariko ntibabigereho.


Coach Gael yavuze ko byatangiye abona ari ugutwika gusa ariko nyuma yaje kubona abantu bararengereye ahitamo gutanga ukuri


Coach Gael yatangaje ko nta rwango na rucye afitanye na The Ben


Coach Gael yavuze ko The Ben ari umuvandimwe we kandi uwaba afite ibimenyetso bigaragaza ubugome Gael yashatse gukorera The Ben yabigaragaza agahanwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135626/coach-gael-yasobanuye-ibyurwango-ruvugwa-hagati-ye-na-the-benakomoza-kuri-muyoboke-alex-135626.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)