Danny Nanone wasinye muri Label yisunze imito... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Confirm'.

Mu mezi atandatu ashize Danny Nanone agarutse mu muziki, yagaragaje ibyo yize ku ishuri rya muzika rya Nyundo yiteguye kubishyira mu bikorwa.

Yakoze indirimbo zirimo nka 'Iminsi myinshi' igaruka ku rugendo rw'iminsi yari ishize ari muri gereza n'iminsi yari itambutse adakora umuziki. Yongeye kugaragaza ko adateze guha abantu agahenge mu ndirimbo 'Nasara' yakoranye na Ariel Wayz ndetse na 'My Type'.

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo ye yise 'Confirm' yagaragaje ko ari gukorana na Label ya 'G&I Entertainment'. Yabwiye InyaRwanda ko hashize iminsi ashyize umukono ku masezerano n'iyi Label kandi ayitezeho kwagura urugendo rw'umuziki we.

Yavuze ko ariwe muhanzi wenyine ubarizwa muri iyi Label. Kandi ko iyi Label ari kimwe mu bigize iyi kompanyi kuko ihuriyemo n'ibindi bintu byinshi birimo ibikorwa by'ubucuruzi.

Ati "Ni kompanyi nshya ariko ikeneye kuvugisha ibikorwa gusa kurusha magambo, cyane cyane ko umaze kubona ibikorwa tumaze gukorana, buriya indirimbo hafi zose twazikoze turi kumwe."

Danny avuga ko yari asanzwe afite kompanyi ye yise "O'Clock' ariko ko akimara kubona afatanyabikorwa bashya bo muri iyi Label 'G&I Entertainment' yanzuye gukorana n'abo.

Ati "Turimo turakora kandi dufite gahunda ndende. Ibijyanye n'imyaka twasinye n'ibindi hari ukuntu ari ibanga ariko ni abantu dufitanye imishinga minini yo gukorana kandi birimo biratanga umusaruro mwiza. Rero, twiteze ibyiza kurenza ibihari, uretse ko tunabifite."

Muri iyi ndirimbo ye 'Confirm' hari aho aririmba agira ati 'Umutima ubishatse umubiri ntiwabishobora. Nguciye inyuma imbabazi sinazikumbura. Dutandukanye naguma nanagusengera. Uwagutsindira njye ubanza namugurira […]'

Agakomeza agira ati 'Mu myaka ijana wamubona inshuro ebyiri. Nizere ko umeze neza mon bebe. Ujye umbwira biri mu nshingano zanjye. Niki ukeneye se ngo nkikongere. Mfite cash utwo tubazo ntitwongere… Unsabye ideni ry'ubuzima nagukopa, umfungiye mu mutima sinatoroka, nagutaka, sinaguta, sinagutuka…'

Danny Nanone yabonye izuba ku wa 28 Kanama 1990. Ni umwe mu baraperi bazwi gukoresha imitoma ihambaye mu ndirimbo z'abo, kandi yagiye abyumvikanisha cyane mu ndirimbo yagiye akorana na bagenzi.

Avuka kuri Gakuba Freddy ndetse na Umutoni Uwase Khadija. Urukundo rw'umuziki rwaganje muri we nyuma yo kumara igihe kinini kwa Nyirasenge wamwigisha cyane kuririmba indirimbo zinyuranye

Mu bihe bitandukanye yasohoye indirimbo zakunzwe nka 'Iri joro' yakoranye na Christopher, 'Mbikubwire' yahuriyemo na Jackson Kalimba, 'Imbere n'inyuma', 'Ntagukoza Isoni', Forever' n'izindi.

Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo ye nshya yise 'Confirm' yakozwe na Producer Kiiiz muri Country Records n'aho amashusho (Video) yakozwe na Producer Fayzo usanzwe ukorera Danny Nanone.


Danny Nanone yatangaje ko yamaze gusinya muri Label yitwa 'G&I Entertainment'


Danny Nanone yavuze ko iyi ndirimbo 'Confirm' ishingiye ku muntu uri mu rukundo rutajegajega

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONFIRM' YA DANNY NANONE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135146/danny-nanone-wasinye-muri-label-yisunze-imitoma-ihambaye-mu-ndirimbo-video-135146.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)