Davido na Jux mu byamamare byamaze kugera i K... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko Davido yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023. Ni mu gihe umunyamuziki Jux ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Enjoy' yakoranye na Diamond yageze i Kigali saa kumi n'imwe z'igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023.

Umuhanzikazi Nomcebo wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' yakoranye na Master KG wo muri Afurika y'Epfo, nawe yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Nomcebo yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje amashusho ari muri BK Arena, ari mu myitozo asubiramo zimwe mu ndirimbo ze. Ni imyiteguro yahuriyemo n'umuhanzikazi Viviane Chidid ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ziirmo nka 'Par Force', 'K.P.C' n'izindi.

Umunyamideli wo muri Angola, Maria Borges uzafatanya na D'Banj kuyobora ibirori byo gutanga ibi bihembo, nawe yageze i Kigali ku wa Gatatu, kandi yatangiye ibikorwa bijyanye no kwitegura kuyobora ibi birori.

Uyu mukobwa yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Luanda muri Angola. Impano ye yigaragaje cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu birori by'imideli bya Elite Model Look byabereye muri Angola.

Mu 2012 yasinye mu inzu ifasha abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y'icyumweru kimwe ategura ibirori by'imideli yakoranyemo n'abanyamideli 17.

Umuhanzikazi Saraï D'hologne wo muri Côte d'Ivoire nawe yageze i Kigali. Mu mashusho yasohoye, yagaragaje ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali yanyuzemo, agaragaza ko yanogewe no kuba ari mu Rwanda.

Abandi bahanzi bamaze kugera mu Rwanda barimo kandi Goulam, Sega'el ndetse Mikl. Mu kiganiro yahaye Kiss Fm, Sega'El ukomoka muri Réunion yavuze ko anejejwe no kuba ari umwe mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards. Yumvikanisha ko afite inzozi z'uko umuziki wo mu gihugu cy'iwabo uzagera ku rwego Mpuzamahanga.

Trace Africa ivuga ko itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards bizaririmbamo abahanzi 50 barimo Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon);

Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South Africa);

Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w'inshuti y'u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n'umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.

Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Inana' ari no ku rutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.

Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo bizabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.

Urutonde rwa mbere rw'abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);

Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal. 

Ibi bihembo bigiye gutangwa Trace Africa yizihiza imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere abanyamuziki bo muri Afurika binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by'abo.


Umunyamuziki Davido yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu. Yaherukaga mu birori by'iserukiramuco rya Giants of Africa


Umuhanzikazi Nomcebo yamaze kugera i Kigali, kandi yatangiye imyiteguro irimo gusubiramo indirimbo 'Jerusalum' yamamaye 

Jux ukukirikirwa n'abantu barenga Miliyoni 6.3 kuri Instagram yageze i Kigali ahagana saa kumi n'imwe z'igitondo cyo kuri uyu wa Kane 

Umunyamideli Maria Borges uzayobora ibirori bya Trace Awards yamaze kugera i Kigali


Goulam, Sega'el na Mikl bamaze kugera i Kigali









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135597/davido-na-jux-mu-byamamare-bamaze-kugera-i-kigali-135597.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)