D'Banj agiye gukorana indirimbo na The Ben na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2023 mu kiganiro cyamuhuje n'itangazamakuru n'abandi mbere y'uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 ayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards muri BK Arena.

Ni ubwa mbere D'Banj aje mu Rwanda bitari mu rwego rw'ubuhanzi. Yavuze ko muri buri gihugu cyo muri Afurika afitemo izina bamwita, yaba muri Kenya, muri Liberia n'ahandi, asaba ko mbere y'uko ava mu Rwanda 'Abanyarwanda bamushakira izina ry'ikinyarwanda azitwa'.

D'Banj yavuze ko n'ubwo abantu bamuzi cyane nk'umuhanzi ariko anagira uruhare mu kuyobora ibirori. Kuri we, avuga ko bimushimishije cyane kuba yarahawe kuyobora Trace Awards.

Yavuze ko buri wese uko agenda atera imbere, akwiye kureba icyo aha umwanya munini kurusha ikindi, ari nayo mpamvu muri iki gihe ari gukoresha ijwi rye mu kugira inama urubyiruko 'kudakora amakosa nk'ayo twakoze'.

Uyu munyamuziki yavuze ko ashaka kwaguka muri we, agakora ibikorwa birenze kuba aririmba. Yavuze ko Afurika izatera imbere igihe abantu bazaba bashyize hamwe kandi bagakorana. Ati "Ugasanga uwo muri Cameroon akoranye na Nigeria cyangwa se uwo muri Kigali..."

D'Banj yavuze ko muri we yahoze asenga asaba Imana ko igihe kimwe umuziki uzahuza abantu bo mu bihugu bitandukanye. Avuga ko nta gushidikanya ko ubuhanzi ari cyo kintu cya mbere kinjiriza amafaranga ibihugu byinshi 'muri iki gihe'.

Yavuze ko habayeho ibihe by'inkuru zitari nziza kuri afurika, ariko ko muri iki gihe abo muri Nigeria, muri Afurika y'Epfo n'ahandi bari gutwara ibikombe bya Grammy Awards, kandi bagakorana n'abahanzi bakomeye ku Isi.

D'Banj avuga ko uko abahanzi bakorana n'abandi, ari byo bifungura amarembo y'ubuzima bw'abo.

Atanga urugero kuri Musa Keys wo muri Afurika y'Epfo wakoranye indirimbo na Davido wo muri Nigeria bise 'Unavailable'.

Uyu mugabo yabajijwe niba yiteguye kuba yakorana indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda, asubiza ko ashaka gukorana indirimbo n'umwe mu bahanzi bo mu Rwanda cyangwa se babiri.

Yavuze ko amaze igihe kinini yumva indirimbo z'abahanzi nyarwanda, kandi ko hari bamwe mu bo yavuganye n'abo n'ubwo atari benshi. Yavuze ko yavuganye na The Ben ndetse na Bruce Melodie.

D'Banj yavuze ko aba bahanzi ari abahanga, kandi ko bafite amajwi meza. Ati "Igihe cyose nakumva ibihangano byawe niteguye gukorana nawe."

Yavuze ko umuziki ari urubuga ruhuza abantu benshi, ari nayo mpamvu atajya yishyuza umuhanzi ushaka ko bakorana indirimbo.

Ati "Ibyo nibyo bita guhuza. Kubera ko gukorana indirimbo ni kimwe, ikindi gice gikomeye ni ugutuma iyo ndirimbo imenyekana ku isi, aho niho amafaranga azira."

D'banj uzayobora itangwa ry'ibi bihembo ni umunya-Nigera w'umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya Televiziyo. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mo'Hits afatanyije na Producer Don Jazzy, umunyemari wazamuye benshi mu muziki.

Mu rugendo rwe rw'umuziki yegukanye ibikombe birimo MTV Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka muri MTV Africa Music Awards n'ibindi.

D'banj mu 2012 yasohoye indirimbo yise 'Oliver Twist' yabaye idarapo ry'umuziki we kugeza n'ubu. Mu 2021 yatangaje isohoka rya album ye yise 'Ikebe'.



D'Banj yavuze ko amaze igihe yumva indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda


D'Banj niwe uzayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards&Festival


D'Banj yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na The Ben kubera ko ari umwe mu bahanzi b'abahanga bo mu Rwanda yumvise 

Bruce Melodie yagarutsweho na D'Banj avuga ko akeneye ko bakorana













D'Banj ari kumwe n'Umuyobozi wa Kiss Fm, Lee Ndayisaba wamubajije ibibazo binyuranye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OLIVER TWIST' YA D'BANJ

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro D'Banj yahaye itangazamakuru

AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135662/dbanj-agiye-gukorana-indirimbo-na-the-ben-na-bruce-melodie-135662.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)