Diamond agiye kuzana mu gitaramo i Kigali, Zu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere Zuchu na Jux bagiye gutaramira i Kigali. Ni mu gihe Diamond ahaheruka mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco rya Giants of Africa ryahurije i Kigali urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika mu rugendo rwo guteza imbere umukino wa Basketball.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2024, ni bwo Trace Africa yemeje ko Diamond, Zuchu na Jux bazaba bari i Kigali mu birori byo gutanga ibi bihembo bizaba ku wa 21 Ukwakira 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Diamond yaje yiyongera ku rutonde rw'abanyamuziki barenga 50 bazaririmba muri ibi birori. Agiye gutaramira i Kigali nyuma y'uko mu minsi ishize yasohoye indirimbo 'Enjoy' yakoranye na Jux' iri mu zikunzwe muri iki gihe. Iyi ndirimbo yageze hanze ku wa 7 Nzeri 2023 imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 25 ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirimbo muri rusange ishingiye ku gukangurira abantu kwishima no kwishimira ubuzima. Inagaruka ku gusaba buri wese kugira amahitamo meza mu guhitamo umukunzi, kuko hari igihe uhitamo ukwiye cyangwa se ugahitamo ugutera agahinda.

Agiye guhurira ku rubyiniro n'umuhanzikazi asanzwe afasha binyuze mu inzu y'umuziki wa WCB Wasafi yashinze, Zuhura Othman [Zuchu]. Bafitanye indirimbo 'Cheche' basohotse ku wa 14 Nzeri 2020 imaze kurebwa n'abarenga 35, banafitanye indirimbo 'Litawachoma' yasohotse ku wa 18 Nzeri 2020.

Uyu mukobwa amaze igihe avugwa mu rukundo na Diamond, kandi bombi ntibakunze guhisha ibyiyumviro by'abo imbere y'itangazamakuru.

Muri ibi bihembo Diamond ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo wa East Africa, mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo [Best Male], n'icyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

Azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bafite amazina akomeye nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon);

Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South Africa);

Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w'inshuti y'u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n'umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.

Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo 'Inana' ari no ku rutonde rw'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny Sol.

Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw.

Urutonde rwa mbere rw'abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);

Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.

Ibi bihembo bigiye gutangwa Trace Africa yizihiza imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere abanyamuziki bo muri Afurika binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by'abo.

Umuyobozi wa Trace Africa, Olivier Laouchez, aherutse kuvuga ko byatekerejweho mu rwego rwo kurenga inzitizi zibangamira iterambere ry'umuziki, biri mu ntego iyi Televiziyo ayoboye ishyize imbere kuva yatangira gukora ku mugaragaro.

Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.

U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda cyiswe 'Best Rwandan Artist' gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Diamond agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma yo gutanga ibyishimo muri Giants of Africa
Zuchu w'imyaka 29 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma y'imyaka itatu ishize ari mu muziki. Yamamaye mu ndirimbo zirimo nka "Yalah", "Nyumba ndogo", "Sukari" n'izindi

Juma Mussa Mkambala [Jux] w'imyaka 34 y'amavuko ategerejwe muri Trace Awards. Uyu musore akora cyane indirimbo zubakiye kuri RnB, Bongo Flava na Afrobeats. Yamamaye mu ndirimbo nka NitasubirI, Sugua, Juu n'izindi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ENJOY' YA DIAMOND NA JUX

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135380/diamond-agiye-kuzana-mu-gitaramo-i-kigali-zuchu-na-jux-bahuriye-mu-ndirimbo-135380.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)