Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yaje mu Rwanda n'abana be aho aje kubatembereza u Rwanda nk'uko yabibasezeranyije.
Uyu muhanzi umaze kwandika izina muri Afurika ndetse n'Isi yose muri rusange, yitabiriye ibihembo bya Trace Awards birimo kubera mu Rwanda guhera ejo hashize ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023, na we akaba ahataniye ibihembo.
Nk'uko mu minsi ishize hagiye hanze amashusho arimo asezeranya abana be kuzabazana mu Rwanda, akabatembereza, uyu muhanzi akaba yuriye indege ari kumwe n'abana be batatu muri bane yabyaye.
Yazanye na Tiffah na Nilan yabyaranye na Zari Hassan, Naseeb Jr yabyaranye na Tanasha Donna, utaje ni Dylan yanyaranye na Hamisa Mobetto.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yaje-mu-rwanda-n-abana-be-batatu-amafoto