Diamond yazanye i Kigali n'abana be muri Trac... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mashusho banyujije ku rukuta rwa Instagram ya Label abereye umuyobozi, WCB Wasafi. Amugaragaza ari kumwe n'umuryango we mu modoka nziza cyane mu muhanda baza mu Rwanda, barenzaho amagambo 'Umurango wa Diamond Platnumz ugiye i Kigali muri Trace Awards'.

Mu minsi mike ishize, ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho ya Diamond ari mu guhugu cya Afurika y'Epfo, ubwo yari yagiye gusura abana babiri yabyaranye na Zari Hassan (kuri ubu washatse undi mugabo witwa Shakib Lutaya).

Ni amashusho yateye benshi impuhwe, agaragaza abana banze kurekura Diamond ngo agende kuko bashakaga kugumana nawe cyane ko haba hashize igihe kitari gito batabonana. Muri ayo mashusho Diamond ababwira ko bitakunda ko bagumana ijoro ryose ahubwo akagira icyo abasezeranya.

Ababwira ko "Mwitegure neza imyambaro ndetse n'impapuro z'inzira, ejo tuzajyana gutembera muri Tanzania, hanyuma duhite tunajyana no mu Rwanda ahazabera ibihembo bya Trace Awards".

Diamond Platnumz ashimirwa na benshi n'uburyo yita ku bana be kabone n'ubwo abagore babyaranye batakibana, ariko agerageza uko ashoboye akabitaho bose uko bikwiye.

Yaherukaga mu Rwanda tariki ya 13 Kanama 2023, mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco rya Giants of Africa ryahurije i Kigali urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika mu rugendo rwo guteza imbere umukino wa Basketball.

Kuri iyi nshuro agarutse mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, aho ahatanye mu cyiciro gishya cyongewe mu bihembo bya Trace Awards cy'abahanzi bahiga abandi bakomoka muri Afurika y'Iburasirazuba, akaba ahatanye n'abarimo umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135653/diamond-yazanye-i-kigali-nabana-be-135653.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)