Diana Kamugisha winjiye mu bahanga mu bya Tew... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Diana Kamugisha ni umwe mu mfura z'ishuri rya Bibiliya ryitwa Africa College of Theology (ACT) rya Africa New Life Ministries. Ni ishuri rimaze kongerera ubumenyi abaramyi batandukanye barimo Diana Kamugisha, Chryso Ndasingwa na Pastor JB [Jean Bosco Kanyangoga].

Nyuma y'uko asoje amasomo ya Bibiliya muri iyi kaminuza ifatiye runini Iyobokamana mu Rwanda, Diana Kamugisha yafashe undi muvuno mu buhanzi bwe. Niwitegereza indirimbo asigaye yandika muri iyi minsi, ukazigereranya n'izo mu bihe byashize, urasanga harimo itandukaniro.

Byakugora kubona umuhanzi wise indirimbo ye izina ry'Icyanditswe cyo muri Bibiliya. Diana Kamugisha yabishobojwe no kurahura ubumenyi muri Kaminuza yigisha ya Tewolojiya. Uretse n'ibyo, hari n'abandika indirimbo, ikarinda irangira nta zina Yesu n'Imana wumvisemo. Hari amakuru y'uko bamwe babikora nkana ku bw'izindi mbaraga zibiri inyuma.

Kuwa 16 Gashyantare 2022, uyu muramyi yasohoye indirimbo yatangaje benshi bitewe n'izina ryayo dore ko yahise "Zaburi 33" (Psalms 33 - Yahweh). Mbere yaho gato yari yashyize hanze iyo yise "Zaburi 91". Mu mpera za 2022, yakoze iyo yise "Yatuvukiye", none azanye "Uracyakora". Ni indirimbo zishoye imizi muri Bibiliya.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Diana Kamugisha wanejejwe no gusura Igihugu cya Israel mu mpera za 2022, yavuze ko kwiga amasomo ya Bibiliya yabikuyemo inyungu ikomeye. Ati "Ubu narushijeho kugira ubumenyi mu Ijambo ry'Imana, hari byinshi nasobanukiwe. Muri make, ubu narushijeho gushora imizi mu guhanga nshingiye mu Byanditswe Byera."

Arasaba abanyamadini gushishikariza abapasiteri n'abavugabutumwa - ubwo harimo n'abahanzi, kwiga amasomo ya Bibiliya kugira ngo bigishe ijambo ry'Imana bafite ubumenyi bwimbitse. Ibyo avuga abihuza na Chryso Ndasingwa nawe wayobotse Tewolojiya, wavuze ko hari abaramyi bandika indirimbo z'amatiku kandi bidakwiriye, bityo akabasaba kwiga tewolojiya.


Diana Kamugisha yasoreje umwaka wa 2022 mu gihugu cya Israel

Pastor John Bosco Kanyangoga Umushumba Mukuru wa Zion Temple Nyarutarama, akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel, nawe ari kwiga Tewolojiya muri Master's. Avuga ko kwiga aya masomo ari ingenzi kuko abatayize usanga batwarwa n'amarangamutima. 

Nawe avuga ko ari ko byari bimeze mbere yo kwihugura mu masomo ya Bibiliya. Ati "Hari igihe tugira amarangamutima rimwe na rimwe tukabyitirira Umwuka Wera, ayo makosa wenda navuga ko nayakoze, ugasoma nk'Ijambo bijyanye n'ibihe urimo gucamo bikagukoraho, ugasanga urimo kwigisha amarangamutima yawe cyane kurusha uko Bibiliya yashakaga kwigisha".

Tugaruke kuri Diana Kamugisha. Ubu ushatse umwite umuhanga mu bijyanye na Tewolojiya kuko abifitiye impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Umwaka wari ugiye gushira nta ndirimbo nshya asohoye kandi azwiho guhozaho cyane. Ni mwene wabo wa Tonzi, ndavuga mu abaramyi baticisha irungu abakunzi babo.

Kamugisha yabwiye inyaRwanda ko avuye ku rugamba. Ati "Kuba hashize amezi 9 ntarakora iyindi ndirimbo ni uko nagize kurwanywa cyane na satani kandi birasanzwe kuko satani arwanya umurimo w'Imana. Umuziki wo kuramya no guhimbaza mbifata seriye cyane cyane".

Yatangaje ko indirimbo ye nshya "Uracyakora" yaje ari mu bihe bikomeye cyane kuko "nabonaga nta nzira imbere yanjye yo gukorera Imana bijyanye n'impano yanjye. Nuko nibuka Abaheburayo 13:8 havuga ngo 'uko yahoze ni ko ari ni ko azahora, aracyakora' ".

Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo ''Mwami Mana" [Uhoraho mpora ntangazwa cyane n'ibyaremwe n'ibiganza byawe,..] yatumbagije ubwamamare bwe, "Ibendera", "Yego", yabwiye abanyarwanda ko Imana igikora ibitangaza nk'uko yahoze n'ubundi ibikora. Ati: "Imana ntiyahindutse ni nziza".


Diana avuga ko kwiga tewolojiya byamuvanye ku rwego rumwe bimujyana ku rundi rwiza


Kamugisha yamenyekanye mu ndirimbo "Mwami Mana" yamuciriye inzira mu muziki


Diana avuga ko asigaye akora umuziki ushoye imizi mu Byanditswe Byera


Yakoze mu nganzo abwira abatuye isi ko Imana ikirimo gukora, #Uracyakora


Nyuma yo kuminuza muri tewolojiya, Diana Kamugisha yabonye akazi muri Kaminuza ya ACT 

REBA INDIRIMBO NSHYA "URACYAKORA" YA DIANA KAMUGISHA


REBA INDIRIMBO "MWAMI MWANA" YA DIANA KAMUGISHA





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135601/diana-kamugisha-winjiye-mu-bahanga-mu-bya-tewolojiya-yatangaje-icyo-byongereye-ku-buhanzi--135601.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)