Dore impamvu abana bato baseka iyo basinziriye bigatangaza ababyeyi babo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ubwo abana baseka iyo basinziriye ndetse bagaseka cyane bigatangaza ababyeyi. Ese biterwa ni iki ?

Hari abana benshi bakunda kugaragara baseka iyo baryamye. Nk'umugore, umukobwa cyangwa umugabo uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba warabonye ibi aho umwana wawe aryamye asinziriye ariko arimo guseka.

Benshi bibaza ibyaribyo ndetse bamwe bakaba bashobora no guhita bakangura uwo mwana baziko arimo kureba nyamara we atari hafi aho. Ikinyamakuru turnto23 dukesha iyi nkuru , kivuga ko my by'ukuri nta muntu numwe kugeza ubu wari wabasha kumenya ibiba bitumye baseka cyakora bigaragara ko hari impamvu ziba zibyihishe inyuma.

Bivugwa ko umwana usa n'urimo guseka aba arimo gusohora 'Gas' isanzwe.Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibi bikunda no kuba kubantu bakuru , aho baseka basinziriye iyo barimo kurota ibintu byiza. Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko iyo umuntu mukuru asetse asinziriye biba bishushanya ko ari mu nzozi nziza.

Ibi kandi ninako biba bimeze kubana bato aho ngo umwana useka iyo asinziriye biba bisobanuye ko aryamye neza cyangwa se ko ashobora kuba arimo kurota inzozi nziza.

Ubushakashatsi kandi bwemeza ko iyo umwana yihindagura bya hato na hato mu buriri, cyangwa zimwe mu ngingo ze zirimo; Amaso, amazuru, iminwa ,… zikakora , ngo bimufasha gukomera amagufa.Iki kinyamakuru nanone cyemeza ko iyo umubyeyi akunda umwana we bigaragarira munzozi nabwo akaba ashobora kwisetsa.

 



Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-abana-bato-baseka-iyo-basinziriye-bigatangaza-ababyeyi-babo/?utm_source=rss=rss=dore-impamvu-abana-bato-baseka-iyo-basinziriye-bigatangaza-ababyeyi-babo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)