Dusubize Amaso inyuma: Imitoreze y'umutoza wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi bwanjye bwite njyendeye ku buryo nkurikirana Rayon Sports, n'uko imaze iminsi ikina kuva yatangira gutozwa n'umutoza Yamen Zelfani.

Ku wa Gatandatu w'Icyumweru gishize tariki 30 Nzeri, nibwo Rayon Sports yasezewe na Al-Hilal Benghazi kuri penaliti 3-2 aho umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Uyu mukino, abakunzi ba Rayon Sports bari bawishyizemo bumva ko nta cyabahagarika kujya mu mikino y'amatsinda, ariko ibyishimo n'inzozi zabo, byagarukiye nzira.

Ese koko uyu mukino Rayon Sports ntabwo yagambaniwe?

Ntabwo ndibwirirwe njya kure ngo ngaruke ku byari byavuzwe mbere y'uko uyu mukino uba, aho amakuru yakwirakwiye bivugwa ko hari abantu bashaka kumisha amafaranga mu bakinnyi ba Rayon Sports ubundi bakitsindisha.

Amafaranga bivugwa ko yari aturutse mu ikipe ya Al-Hilal Benghazi, yashakaga ko Rayon Sports yayakira ubundi ikava mu nzira umwarabu akikomereza.

Ese koko ubundi ayo mafaranga nta muntu wayahekenyeho?

Reka twigire ku mutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani wagaragaje imitoreze atarasanganwe ndetse no gusoma umukino bidasanzwe byatumye hari n'ibyemezo yafataga ubona ko bitishe ikipe byanayikerereza.

Umutoza yahisemo kubanza Musa Esenu mu kibuga muri iyi mikino

Usibye no muri iyi mikino, uyu mutoza haba muri shampiyona ndetse n'indi mikino, amahitamo ya mbere yabaga ari Charles Baale. Ni umusore waranzwe no gukinisha abandi, ndetse imikino ikomeye irimo n'uwa  APR FC akaba yarigaragazaga. Ku mukino wo kwishyura, Umutoza yamushyizemo mu gice cya kabiri gitangira.

Hategekimana Bonheur uvuga ko hari icyo yari gukora, koko yari akwiriye kuviramo aho?

Abantu bose bakurikiranaga umukino wo ku wa Gatandatu, ubwo hongerwagaho iminota y'inyongera, bari biteze ko Hategekimana Bonheur agiye gusimbura Hakizimana Adolphe ubundi akaba ariwe ujya gufata amapenaliti.

Abafana ba Rayon Sports bararize babura gihoza, ibyari amatsinda bibatera gutaha mu matsinda 

Hategekimana ni umwe mu banyezamu bazwiho kugira amashagaga, gukanga uwo bahanganye, nibura abantu bavuga ko iyo ajya mu izamu atari kubura penaliti  yarura, ariko amahitamo y'umutoza nta nubwo yamurebye irihumye.

Mugadam yakinnye umukino wose bigaragara ko nta mbaraga, umutoza aruma gihwa

Eid Mugadam Abakar ni umwe mu bakinnyi bageze mu itsinda rya Rayon Sports nyuma ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi babanje mu kibuga kuri uriya mukino bafite imikino mike mu maguru. Uyu musore wa utari no kuntebe y'abasimbura ku mukino ubanza, umukino wo kwishyura Umutoza Yamen Zelfani yigize nkaho ariwe mukinnyi acungiyeho kandi ko isaha n'isaha yamuha igitego, nkaho hari ahandi yabimukoreye.

Mugadam wambaye nimero 21 yakinnye uyu mukino araniyongeza, kandi buri wese abona ko akwiye kuva mu kibuga mu buryo bwo kongera imbaraga imbere 

Ku munota wa 93, Youssef Rharb yinjiye mu kibuga agiye gukora iki?

Mu gihe umusifuzi wa kane yari yongeyeho iminota 5, gasigaye iminota 2 gusa nibwo umutoza yafashe umwanzuro wo gusimbuza Youssef Rharb.

Ubundi gusimbuza umukinnyi muri iyo minota ikipe iteganya penaliti biba bivuze ko uwo mukinnyi ari umuhanga mu gutera penaliti, ndetse agomba kwinjira kugira ngo aze kujya kurutinde. Mu bakinnyi batanu batoranyijwe bagombaga gutera penaliti Youssef Rharb ntabwo yagiyemo kuko mu bakinnyi bane bateye penaliti Luvumbu ariwe wari usigaye gusa.

Youssef muri kurebana mu maso, yicaye iminota 93 kuri 95 umukino wamaze, ndetse ntiyanatoranywa mu batera penaliti, abenshi bakekagako aricyo yinjiriye mu kibuha 

Nibura Youssef Rharb yari umukinnyi ukenewe kuba yasimbura Mugadam Abakar mu minota ya 65 na 70 gusa Mugadam yari arushye buriwese arabibona, ariko umutoza aryumaho bisa naho hari icyo yari yokeje.

Hari abakinnyi bateye penaliti bitabarimo

Ku bw'inyungu zabo ntabwo twavuga amazina, ariko hari abakinnyi batoranyijwe muri 5 bagombaga gutera penaliti ariko babwira umutoza ko batiteguye aranga abagumisha ku rutonde.

Habayeho kwinginga ku bakinnyi bamwe ko bakurwa ku rutonde rw'abakinnyi batanu batera betera penaliti biba iby'ubusa umutoza yanga kubumva.

Luvumbu ntabwo yateye penaliti kuko yabwiwe ko atera penaliti ari uwa gatanu, kandi penaliti yo mu mukino ubanza ariwe wari wayiteye ari amahitamo ya mbere. Muri make penaliti Rayon Sports yateye zabayemo akagambane wakwibaza impamvu yako, bikarangira ugarutse aho twahereye.

Ya mashagaga ya Yamen Zelfani yari yanoze

Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani, ni umwe mubatoza batajya batanga amahwemo ku ntebe y'abasimbura, aho aba atanga amabwiriza atarangira ndetse ahanganye n'abasifuzi, nibura ukabona ko hari icyo bifasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kuri uyu mukino uyu mutoza yari yasuherewe, asa n'umuntu wemeye icyaha, ndetse ubona ko ntacyo ashaka kurenza ku byo umukino uri gutanga. 

Yamen usanzwe utagendera ku butaka, kuri iyi nshuro yaricaye agereka akaguru ku kandi 

Iraguha Hadji umukinnyi ukunda abafana kubi, ntabwo yagiriwe amahiwe yo kwegera ikibuga ahubwo Mugadam ahabwa ijambo 

Hakizimana yikorejwe urusyo 

Umwarabu Sitade yari yayigize iye ndetse abatoza nta kwicara

Hategekimana yemeza ko iyo aza kujya mu izamu rya Rayon Sports, atari kuviramo aho hari icyo yari gufasha ikipe. Ese aho umutoza ntiyatinye ko Hategekimana yari kuzipangurura



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135038/dusubize-amaso-inyuma-imitoreze-yumutoza-wa-rayon-sports-nta-kaboko-ka-al-hilal-benghazi-k-135038.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)