Egidson Ndu akorera umurimo w'Imana mu Itorero God's Kingdom Fellowship ryo muri Afrika y'Epfo. Yavukiye mu muryango ukijijwe, akurira muri Sunday School aririmbira Imana, akaba ariyo mpamvu avuga ko byamugora kumenya igihe yatangiriye umuziki.
Indirimbo ye ya mbere yagiye kuri YouTube mu myaka 3 ishize kuko hari muri 2020. Ni indirimbo yise "The Son of the Living God". Indirimbo nshya aheruka gushyira hanze ni "K'Umusozi" yageze hanze kuwa 01/06/2023, yakiranwa yombi dore ko imaze gutangwaho ibitekerezo 116.
Avuga ko umuziki we ushoye imizi mu 2 Abakorinto 4:5 havuga ngo ""Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu". Avuga ko "Mu kwandika indirimbo zihimbaza Imana mpishura Kristo, nkerekana inyota mfite zo kubana nawe (Fellowship)".
Mu kiganiro na inyaRwanda, Egidson Ndu umurundi utuye muri Afrika y'Epfo ku mpamvu z'amasomo ya Kaminuza, yikije ku ndirimbo ye nshya yise "K'umusozi", avuga ko iri kumufasha cyane. Yavuze ko yayanditse yisunze Zaburi 24:3-4, ahanini bitewe n'uko babaza ikibazo bakanagisubiza.
Haranditse ngo: "Ni nde uzazamuka umusozi w'Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he? Ni ufite amaboko atanduye n'umutima uboneye, utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, ntarahire ibinyoma".
Egidson Ndu ati "Indirimbo "K'umusozi" ni isengesho ryanjye, rya buri munsi kuko nifuza kuguma mu murimo wo kuramya Imana cyangwa mu busabane nayo".
Avuga ko amaze imyaka 5 ataba mu Burundi. Akomeza avuga ko bigoranye gukorera umuziki mu gihugu kitari cye, gusa hari izindi nyungu abikuramo. Aragira ati "Gukorera hanze biragora cyane, ariko hariho ibyiza byabyo n'ibibi byabyo".Â
Uyu muramyi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, avuga ko akunda cyane abaramyi nka Apotre Appolinaire Habonimana, David Nduwimana na Dudu. Mu Rwanda, akunda cyane Richard Ngendahayo, Alex Dusabe na Gaby Kamanzi.Â
Abajijwe imishinga ikomeye yifuza gukora, yagize ati "Imigani 18:16 [Amaturo y'umuntu amuhesha inzira, akamugeza imbere y'abakomeye], Bibiliya iri clear, usomye iryo jambo ni ryo ryatumye muri njye havuka igitekerezo cy'uko nafungura Label yo gufasha abanyempano badafite ubushobozi".
Yasobanuye ko ashavuzwa cyane no kubona urubyiruko rwinshi rubura gishyigikira mu mpano zabo. Ati "Kuko intsinzi ya mbere Imana iguha ni kiriya yagushyizemo. Mu by'ukuri hariho urubyiruko rwinshi rupfana impano, ubumenyi, n'ibindi. Byanezeza umutima wanjye ngize ico mbikozeko".
Yatangaje ibyo yakora mu muziki wa Gospel aramutse abonye ububasha muri Leta, ati "Ngarutse kuri kiriya cyanditswe Imigani 18:16, hari byinshi nakora ku bw'icyo cyanditswe. Ibindi bibiri nakora, narema amahirwe ku bahanzi kandi nkashishikariza abaturage gushora imari mu muziki".Â
Egidson Ndu yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko mu mwaka wa 2024 yifuza gukoramo ibikorwa bitandukanye birimo n'igitaramo byo gufata amashusho y'indirimbo ze. Ati "Imana ibidukundiye, mfite ibintu byinshi byo gukora 2024 birimo za 'Live Reecordings', Ibitaramo n'ibindi.
Egidson Ndu afite inzozi zo gushinga Label izazamura abanyempano batishoboye
"K'Umusozi" niyo ndirimbo ye nshya aheruka gukora, ikaba imaze amezi ane iri hanze
Egidson Ndu yavuze ko abonye ububasha muri Leta yashishikariza abaturage gushora imari mu muziki
REBA INDIRIMBO NSHYA "K'UMUSOZI" YA EGIDSON NDU