No title

webrwanda
0
Etincelles FC basigaye ari abakinnyi 10, bizakubagora kubona amanota umusaruro muri uyu mukino

35" Ikarita y'umutuku ihawe kapiteni wa Etincelles FC. Nshimiyimana Abdou ahawe ikarita y'umutuku nyuma yo gushaka kurwana n'abakinnyi ba APR FC. 

30" Etincelles FC ibashije kugera imbere y'izamu ku mupira wari ufitwe na Kakule Mukata, ariko atera agashoti gato, umupira ujya mu biganza by'umunyezamu



25" Alain Kwind Bacca, ahushije igitego ku ruhande rwa APR FC aho ateye umupira umunyezamu akozaho imitwe y'intoki, ujya muri koroneri

20" Etincelles FC ikomeje kugorwa n'ubuzima, kuko APR FC yacuritse ikibuga 

Abakinnyi 11 Etincelles yabanje mu kibuga 

Martin Elungat

Nshimiyimana Abdou

Ndonga Sivula

Niyonsenga Ibrahim

Rutayisire Aman

Rwigema Pascal

Jordan Nzan Dimbumba

Kakule Justin

Niyonkuru Sadjat

Samson Irokan


15" igitego cya mbere cya APR FC. APR FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Victor Mbaoma, ku mupira yambuye Rwigema Pascal ahita asigarana n'umunyezamu, ntakindi yari gukora usibye kwandikisha igitego.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh

Niyibizi Ramadhan

Omborenga Fitina

Ishimwe Christian

Victor Mboama

Yunussu Nshimiyimana

Niyigena Clement

Ishimwe Gilbert

Ruboneka Bosco

Alain Kwitonda Bacca

Taddeo Lwanga

02" Etincelles FC niyo itangiye isatira izamu rya APR FC Niyonkuru

15:01" umukino uratangiye. Ikaze nanone nshuti bakunzi ba InyaRwanda, aho turi mu karere ka Rubavu, ahagiye kubera umukino uhuza Etincelles FC yakiriye APR FC

15:00" Amasaha y'umukino yageze ariko ntabwo umusifuzi aratanga

14:55" Amakipe yombi arimo kwifotoza amafoto y'urwibutso

14:50" Amakipe yombo avuye mu rwambariro, umukino ukaba ugiye gutangira

14:40" abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro

14:38" Imvura yarimo kugwa irahise, ikirere kikaba cyera de!

14:30" Imvura nyinshi iguye bitunguranye kuri sitade 





Etincelles FC na APR FC, ni umwe mu mikino Itatu isoza umunsi wa 8 wa Shampiyona. APR FC igiye kujya muri uyu mukino, ibizi ko Musanze FC yamaze gutakaza amanota abiri mu mukino yaraye inganyijemo na Muhazi United igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino, yahita inganya amanota na Musanze FC ariko APR FC ikaba igifite ikirarane. Etincelles FC igiye kwakira APR FC nyuma yo kuvana amanota Atatu i Nyagatare.

Umukino Etincelles FC iheruka kwakirira i Gisenyi yatewe mpaga kubera kubura ingobyi y'abarwayi. Mu mikino 5 Etincelles FC iheruka gukina, yatsinzemo 2 itsindwa 3. APR FC mu mikino 5 iheruka gukina, yatsinzemo ibiri, inganya 2 itsindwa 1. Mu mikino 25 iheruka guhuza aya makipe muri Shampiyona, Etincelles FC yatsinzemo umukino 1 itsindwa 18 banganya 7.

Imikino 3 ya Shampiyona Etincelles FC iheruka kwakira, ntabwo idatsindwa na APR FC. APR FC iheruka gutsindira Etincelles FC i Gisenyi tariki 6 Nzeri 2018 ibitego 2-0. Etincelles FC iheruka gutsinda APR FC mu mukino wa Shampiyona tariki 15 Mata 2016 igitego 1-0 umukino ukaba wari wabereye i Kigali.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135711/live-apr-fc-yasuye-etincelles-fc-mu-mukino-wo-guhiga-umwanya-wa-mbere-135711.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)