Etoile del'Est yirukanye abatoza bayo babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komite Nyobozi y'ikipe ya Étoile de l'Est FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abari abatoza bayo babiri, Nshimiyimana Maurice Maso ndetse na Karim Kamanzi kubera umusaruro muke.

Mu itangazo iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, yavuze ko impande zombi zicaranye zigasanga ibyiza ari ugutandukana.

Bagize bati "Turatangariza abakunzi ba Etoile de l'Est ko ku bwumvikane bw'impande zombi tumaze gutandukana n'uwari umutoza mukuru Nshimiyimana Maurice 'Maso' n'uwari umwungirije Karim Kamanzi.'

Basize iyi kipe ku mwanya wa 14 mu makipe 16 n'amanota 7 mu mikino 9 bari bamaze gutoza aho batsinze 2, banganya umwe batsindwa 6.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo bari bagizwe abatoza ba Étoile del'Est. Bagiye bakurikira Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports na Muhire Hassan watozaga Sunrise FC bamaze kwirukanwa.

Maso wari umutoza wa Étoile del'Est yirukanywe
Karim Kamanzi na we yirukanywe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/etoile-del-est-yirukanye-abatoza-bayo-babiri

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)