FERWAFA ntiyemera ko umunsi wa 9 ukurwa kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko igiye kuvugururwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

FERRWAFA ivuga ko mu gihe cyose itaratangaza ko hari impinduka zabaye ku ngengabihe ya shampiyona, abantu badakwiye kugendera ku ibaruwa y'Umujyi wa Kigali ivuga ko Stade itazaboneka.

Mu ibaruwa Umujyi wa Kigali yandikiye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda barimenyesha ko kuva tariki ya 23 kugeza 29 Ukwakira 2023 ikibuga cya Kigali Pelé Stadium kitazaboneka kubera ko hazaba harimo hakorwa imirimo yasigaye ubwo bayivugururaga.

Muri iyi baruwa Umujyi wa Kigali wagize uti 'dushingiye ku ngengabie y'ikigo Real Constructors LTD cyubaka Kigali Pelé Stadium cyamenyesheje Umujyi wa Kigali ko kuva tariki ya 23 Ukwakira 2023 kugeza tariki ya 29 Ukwakira 2023 icyo kigo kizasubukura ibikorwa by'ubwubatsi byari bisigaye gukorwa kuri Kigali Pelé Stadium.'

'Kubera iyo mpamvu turabamenyesha ko imikino yose yari iteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera tariki ya 29 Ukwakira 2023 yakwimurirwa ikindi gihe.'

Bivuze ko hazabera imikino y'umunsi wa 8 iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru mu gihe imikino y'umunsi wa 9 itazahabera ari nabwo hazaba umukino wa APR FC na Rayon Sports tariki ya 29 Ukwakira 2023.

Kigali Pelé Stadium yakirirwagaho n'amakipe yose abarizwa mu Mujyi wa Kigali arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United na Gorilla FC.

Ubwo yari abajijwe aho aya makipe azakinira imikino y'umunsi wa 9 cyangwa niba uzaba ikirarane, umuvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko nta mpinduka ziraba ndetse ko abantu bashatse bareka gukomeza guhindura ingengabihe ya shampiyona kuko nihaba impinduka bazabimenyeshwa.

Ati 'Kuki mukomeza kuduhindurira ingengabihe ya shampiyona? Kugeza ubu nta mpinduka ziraba. Itangazo mwararibonye natwe baratwandikiye hari ibyo twabandikiye tubasobanurira, nibyanga nibwo natwe tuzandika tubamenyesha tuti bitewe n'impamvu izi n'izi imikino y'umunsi wa 9 habayemo impinduka, n'aho ubundi nimukomeza kuduhinduria imikino biraba ikibazo. Mutegereze nihagira impinduka ziba muzabimenyeshwa rwose.'

Bivugwa ko nyuma y'uko Umujyi wa Kigali wandikiye FERWAFA bayimenyesha ko hagati ya tariki ya 23 na 29 Ukwakira iyi Stade itazaboneka, FERWAFA nayo yahise ibandikira ibasaba ko basaba iyi Sosiyete akazatangira kuyivugurura mu Gushyingo ubwo ikipe y'igihugu izaba irimo yitegura ijonjora ry'Igikombe cy'Isi Amavubi afitanye na Zimbabwe na Afurika y'Epfo kuko Shampiyona izaba itarimo ndetse Amavubi azaba arimo akorera imyitozo i Huye.

Stade Regional yatangiye kuvugururwa muri Mutarama 2023 kugira ngo ishyirwe ku rwego mpuzamahanga, ku wa 15 Werurwe, yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino banayihindurira izina yitirirwa umunyabigwi w'Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento "Pelé'.

Kigali Pele Stadium igiye kongera kuvugururwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-ntiyemera-ko-umunsi-wa-9-ukurwa-kuri-kigali-pele-stadium-kubera-ko-igiye-kuvugururwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)