FERWAFA yatumijeho ikiganiro n'itangazamakuru gishibora gutangarizwamo umutoza w'Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatumijeho ikiganiro n'itangazamakuru gishobora gutangarizwamo umutoza mushya w'ikipe y'igihugu Amavubi.

Ni ikiganiro kizaba ku munsi w'ejo ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2023 saa 15h00' kuri Grand Legacy Hotel.

Biteganyijwe ko muri iki kiganiro n'itangazamakuru FERWAFA izavuga byinshi ku masezerano iri shyirahamwe riheruka gusinyana n'Uruganda rwa Masita ruzajya rwambika Ikipe y'Igihugu.

Ikindi kitezwe ni uko ari bwo hazatangazwa umutoza mushya w'ikipe y'igihugu uzatangira urugendo rwe rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 mu kwezi gutaha bakina na Zimbabwe na Afurika y'Epfo.

Ni umutoza washatswe mu ibanga rikomeye ndetse kugeza uyu munsi nta muntu n'umwe wakwihandagaza avuge ko amuzi keretse abamushatse.

Amakuru avuga ko amaze iminsi mu Rwanda ndetse ashobora kuba ari Umudage, havuzwemo umutoza wa Mukura VS ukomoka muri Espagne, Lotfi, hari Didier Gomes da Rosa n'abandi, gusa ibyo byose ni ibivugwa nta makuru y'impamo ahari.

Amavubi y'u Rwanda nta mutoza afite kuva nyuma y'uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w'agateganyo.

Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk'umutoza mukuru w'agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

Umutoza w'Amavubi azatangazwa ejo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatumijeho-ikiganiro-n-itangazamakuru-gishibora-gutangarizwamo-umutoza-w-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)