Gahunda yubukwe bwe, aho bazatura nibyahind... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Ben watangiye umuziki mu ntangiriro za 2009 akiri mu mashuri yisumbuye, avuga ko muri iki gihe ahugiye mu myiteguro y'ubukwe bwe buzaba ku wa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center (KCC) mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2023, The Ben yavuze ko ubukwe bwe buzabanzirizwa n'umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 15 Ukuboza 2023 mu busitani buherereye hafi na Intare Conference Arena i Rusororo.

Ati 'Ikintu kiri kunshimisha cyane ni uko ndi mu rugo. Nta byiza nko kuba ndi mu rugo, ikindi nacyo nshimishijwe n'iminsi iri imbere iri gutegura ubukwe bwanjye. Ndi umuntu wishimiye cyane.'

Ku gicamunsi cyo kuri Gatanu tariki 14 Ukwakira 2023, ni bwo The Ben yasohoye amashusho amugaragaza ari kumwe na Uwicyeza Pamella yandikaho tariki 23 Ukuboza 2023. Nta kindi yarengejeho, ariko abakunzi be ibihumbi n'ibihumbi bahise bamwifuriza kuzagira urugo rwiza.

The Ben wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndaje' avuga ko yandika buriya butumwa yari azi ko abivuze mu marenga, ariko yasanze abantu babitahuye.

Yavuze ko iriya tariki we na Pamella ariyo bahisemo kugira ngo bazahurize hamwe inshuti n'abavandimwe mu gutangira urugendo rw'urugo rwabo.

Ati 'Tariki 23 Ukuboza ni wo munsi njyewe ndetse n'umutambukanyi [Pamella] twahisemo ko twaha ibirori ababyeyi ndetse n'abanyarwanda.'

Uyu munyamuziki ukorera ubushabitsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko gutangariza ubukwe bwe ku mbuga nkoranyambaga biri mu murongo wo gutumira Abanyarwanda bose n'abandi bamushyigikiye mu muziki we amazemo imyaka irenga 18.

Ati 'Uyu ni umunsi wabo! Ndi umuhungu wabo bareze muri iyi myaka yose ishize. Ndumva nta kindi kintu nabitura usibye kubaha ubwo butumire n'ubwo tutazabona aho tubashyira. Ni nko kubabwira ngo ni umunsi wanyu, muzadushyigikire.'

Mu myaka itatu ishize The Ben ari mu rukundo na Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019, baza imbere muri 'couple' z'ibyamamare zigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ibihe bagiranye bakabisangiza abakunzi b'abo bituma benshi bahora babahanze ijisho.

The Ben avuga ko nk'undi wese witegura kurushinga hari byinshi byahindutse mu buzima bwe. Yasobanuye ko afite urutonde rurerure rw'ibintu byahindutse mu buzima bwe nyuma y'uko afashe icyemezo cyo kurushinga n'umukunzi we Uwicyeza.

Avuga ko impinduka zabaye mu buzima bwe zigaragarira buri wese. Akavuga ko yagutse mu bitekerezo ndetse no mu nshuti. Akomeza ati 'Kwaguka mu bikorwa bifatika. Ntabwo nabivuga byose, ariko habayeho impinduka kandi nziza.'

The Ben asanzwe atuye muri Amerika ari naho akorera ubushabitsi bushamikiye ku buzima n'ubwo atabitangaza mu buryo bweruye. Yabajijwe aho azatura n'umugore we Uwicyeza Pamella, asubiza ko ari hose ariko cyane cyane mu Rwanda. Yavuze ati 'Tuzaba hombi! Kuko aha ni mu rugo, turahafite." 

Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y'amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobeye Pamella amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gituza.

Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yari agiye kumara iminsi ari kumwe na Miss Pamella. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Miss Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y'umuhanzi byakugora guhita umenya.

Urukundo rwa The Ben na Pamella rwitamuruye nyuma y'igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n'amashusho by'aba bombi byasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

Nta gihe kinini kandi cyari gishize Pamella afashe ifoto ari kumwe na The Ben, yandikaho agira ati 'Uwanjye'. Gusa n'ubwo byari bimeze gutyo, bombi ntiberuraga ngo bavuge ko bakundana dore ko nta n'umwe wari wakabyemerera itangazamakuru ku nshuro nyinshi bagiye babibazwaho, gusa uko iminsi yahitaga indi igataha, bagendaga baca amarenga y'urwo bakundana.

Ku wa 09 Mutarama 2020, The Ben yizihije isabukuru y'amavuko. Mu bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko barimo na Miss Pamella wavuze ati 'Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri umuntu wo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe.'

Miss Pamella ari mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2019, ndetse yanabaye igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen. Ni mu gihe The Ben amaze imyaka 18 ari ku gasongero k'abanyamuziki, nk'uko benshi babivuga.

The Ben wabonye izuba mu 1988, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Amaso ku Maso' yasohotse mu 2008, 'Uzaba uza (yaririmbanye na Roger)', 'Imfumbyi', 'Wigenda', 'Sinzibagirwa', 'Amahirwe ya Nyuma', 'Zoubeda' n'izindi ziri kuri Album ye ya mbere yise 'Amahirwe ya Mbere' yasohotse mu Ukwakira 2009.

Yagiye muri Amerika asohoye indirimbo zirimo 'Ese Nibyo'. Indirimbo ya mbere yakoreyeyo yitwa 'Turi Kumwe' ayikoranye na Mike Ellison.

 

The Ben yatangaje ko kuva yakwinjira mu rukundo na Pamella yahindutse mu buryo bw'ibitekerezo n'ibikorwa bifatika 

The Ben yavuze ko ashimishijwe no kuba agiye kurushinga na Uwicyeza Pamella bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

The Ben yavuze ko ku wa 15 Ukuboza 2023 azatanga inkwano mu muryango wa Pamella 

Ku wa 31 Kanama 2022, The Ben yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwicyeza Pamella



 Â Ã‚ 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135427/gahunda-yubukwe-bwe-aho-bazatura-nibyahindutse-mu-buzima-bwa-the-ben-135427.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)