Gasabo! Mu gicuku kiniha byari amarira n'imiborogo ku irimbi ubwo bashyinguraga umugore n'umugabo basanzwe mu nzu bapfuye hagakekwa icyabishe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Nibwo abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Gasharu mu mudugudu wa Agatare basanze imirambo ibiri mu nzu.

Bamwe mu baturage bari aho ba nyakwigendera bapfiriye, babwiye BTN ko batunguwe no kubona imirambo ibiri y'abashakanye, aho umurambo w'umugore wari uryamye iruhande rw'umugabo wari umanitse mu mugozi.

Bakomeza bavuga ko, uyu mugore ashobora kuba yarishwe ku wa Kabiri umugabo akimara gutahuka iwe avuye muri Uganda aho atwarira imodoka, noneho kuva icyo gihe abaturanyi bahamagara umgore bagasanga telefoni ye ifunze kugeza ubwo bamusangaga yapfuye kandi abwo bakabibwirwa n'amasazi yatumukaga anyura mu madirishya ndetse n'impumuro mbi yasangaga abaturage hanze.

Habimana Emmanuel umuturanyi wa ba nyakwigendera yabwiye BTN ko bakibona ayo masazi bahise bica urugi bakeka ko ari inyamaswa yapfpriye mu nzu batungurwa no gusanga abo bombi hashize igihe barapfuye.



Source : https://yegob.rw/gasabo-mu-gicuku-kiniha-byari-amarira-nimiborogo-ku-irimbi-ubwo-bashyinguraga-umugore-numugabo-basanzwe-mu-nzu-bapfuye-hagakekwa-icyabishe/?utm_source=rss=rss=gasabo-mu-gicuku-kiniha-byari-amarira-nimiborogo-ku-irimbi-ubwo-bashyinguraga-umugore-numugabo-basanzwe-mu-nzu-bapfuye-hagakekwa-icyabishe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)