Gereza nkuru yafashwe n'inkongi y'umuriro imfungwa n'abacungagereza bafungiranyemo imbere - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023, Nibwo abantu 38 bakomerekeye mu nkongi y'umuriro yibasiye bikomeye icyicaro gikuru cya Polisi ikorera mujyi wa Ismailia mu gihugu cya Misiri.

Minisiteri y'ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko nta mpfu zahise zimenyekana ariko iyi nyubako ngo yari yuzuyemo abapolisi mu gihe umuriro watangiraga kwaka.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abantu bafungiraniye mu nyubako barira cyane batakira mu madirishya basaba ubutabazi.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Mahmoud Tawfik yategetse ko hakorwa iperereza ndetse n'isuzuma ryihariye ku mutekano.



Source : https://yegob.rw/gereza-nkuru-yafashwe-ninkongi-yumuriro-imfungwa-nabacungagereza-bafungiranye-mi-mbere/?utm_source=rss=rss=gereza-nkuru-yafashwe-ninkongi-yumuriro-imfungwa-nabacungagereza-bafungiranye-mi-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)